Ingabo z’u Burundi zakozanyijeho n’iza FARDC mu Minkenke.
Amakuru ava mu Mikenke muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko ingabo z’u Burundi zarwanye n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko iz’u Burundi zanze gutabara iza RDC mu gitero zagabye mu muhana wa Kalingi utuwe n’Abanyamulenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye igitero gikaze mu Kalingi. Aka gace gaherereye mu ntera y’ibirometero nka 4 uvuye muri centre ya Minembwe.
Nyuma, Twirwaneho yaje kwirwanaho nk’uko iyi nkuru Minembwe.com iyikesha abaturiye ako gace, maze ikubita inshuro iri huriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Byatumye iri huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, FDLR na Wazalendo rihunga kubi, ubwo ryahungaga ryageze mu Mikenke hafi n’ahari ikambi y’igisikare cy’u Burundi, maze rihita ryerekeza imitutu y’imbunda muri iyi kambi, abandi nabo barabasubiza.
Bivugwa ko uku gukozanyaho kwatwaye akanya kangana n’iminota 10.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko muri iryo rasana ryabaye hagati y’igisikare cy’u Burundi n’icya FARDC, aho yarifatikanyije na Wazalendo ndetse na FDLR, ryaguyemo umusirikare wo muri uru ruhande rwa Congo(FARDC), ufite ipeti rya Major n’abandi.
Sibyo gusa, kuko ryanakomerekeyemo n’abandi benshi bo muri uru ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Ni mu gihe no muri kiriya gitero FARDC n’abambari bayo bagabye ku Banyamulenge, cyaguyemo undi musirikare wa FARDC ufite ipeti rya Captain, aho yapfanye n’abasirikare babarirwa mu icumi, abandi imirongo bagikomerekeramo.
Kurundi ruhande, ingabo z’u Burundi zasubije Abanyamulenge Inka zabo FARDC yari yanyagiye mu Mikenke hafi n’ikambi y’abahunze intambara.
Hagataho, umutekano wo muri ibyo bice ukomeje kuzamba, kuko impande zihanganye, Twirwaneho n’ingabo za RDC, buri rumwe ruri hafi y’urundi.
Ndetse bivugwa ko uru ruhande rwa Leta rwahamagaje abandi basirikare barwo bakorera mu bindi bice kurutabara.