Tshisekedi yatakambiye amadini kumufasha kurwanya m23.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yahamagariye abayobozi b’amadini atandukanye yo muri iki gihugu kwihuriza hamwe bagashaka ingamba zihuriweho zo kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Perezida Tshisekedi yatangarije ibi mu muhuro yagiranye n’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye akorera ku butaka bwa RDC ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 11/02/2025.
Bamwe muri aba bayobozi ba madini bitabiriye uyu muhuro barimo uyoboye idini rya Kibanguist n’abayobozi b’umuryango w’abayisilamu muri RDC. Ibi biganiro byari biyobowe n’Abipisikopi gatolika ndetse n’abahagarariye idini ry’Abangilikani byibanze ahanini mu gusaba ko hajyaho ibiganiro byikubagaho bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse n’umujyi wa Goma wamaze gufatwa n’umutwe wa M23.
Arkiyepiskopi Yamapia Evariste usanzwe ari umuyobozi wemewe n’amategeko w’idini rya Revival Church wari uyoboye izi ntumwa yerekanye ko impamvu nyamukuru perezida Félix Tshisekedi yabatumiye ari uko ashaka ko bahuriza hamwe imbaraga zabo mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Nk’umwanzuro wafatiwe muri iyi nama, aba bayobozi b’amadini banzuye ko hagiye gutegurwa imyigaragambyo izakorwa mu mahoro n’amasengesho y’iminsi myinshi yihariye agamije gusaba ko hajyaho amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibyo bibaye mu gihe Cardinal Ambongo aheruka gusaba perezida Félix Tshisekedi kwemera kujya mu mishyikirano na M23.
Ambogo yatanze ubu busabe, mu gihe inama iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC yasabye leta ya Kinshasa kujya mu mishyikirano n’imitwe ihanganye na yo irimo na M23, mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye.