Abanyamulenge bari guhohoterwa mu Burundi bazira ubwoko bwabo “Abatutsi.”
Abanyamulenge babarirwa mu mirongo ni bo bamaze kumenyekana bafunzwe i Bujumbura mu Burundi aho bari kuzira ubwoko bwabo, ni mu gihe ingabo z’u Burundi zirimo gukubitwa inshuro mu ntambara zagiye gufashamo igisirikare cya FARDC kurwanya umutwe wa M23, muri Congo i wabo wabo Banyamulenge.
Ni amakuru Minembwe.com ikesha abaturiye i Bujumbura, aho batugaragarije lisite y’abasore ba Banyamulenge bamaze gufatwa.
Bivugwa ko ibyo guhohotera Abanyamulenge i Bujumbura mu Burundi, byafashe intera nyuma y’uko m23 yari maze gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mutwe ugizwe ahanini n’Abatutsi benewabo n’Abanyamulenge bafashe uyu mujyi wa Goma mu byumweru bitatu bishize, nyuma y’urugamba rukomeye rwasize ingabo z’u Burundi zaje gufasha iza RDC kuwurinda ziruguyemo ku bwinshi.
Igitangaje uyu mutwe n’ahar’ejo wafashe umujyi wa Bukavu, iwirukanamo ingabo z’u Burundi n’iza FARDC n’abambari bazo barimo imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR na Wazalendo.
Kuba ingabo z’u Burundi ziri kugwa muri RDC, ndetse zikaba ziri kuneshwa cyane na M23, byatumye Leta y’iki gihugu cy’u Burundi itangira guhohotera Abanyamulenge bari basanzwe barahungiye mu gihugu cyabo.
Kuva mu mwaka w’ 1996, ubwo muri RDC hadukaga intambara kugeza ubu Abanyamulenge bakomeje guhungira muri iki gihugu cy’u Burundi.
Amalisite y’Abanyamulenge bamaze gufatwa i Bujumbura, agaragaza n’uduce bagiye bafatirwamo yagiye hanze.
Muri Quartier Nyabugete hari: “Eveque, Tresor Rutebuka, Ndayisaba Fatake, Ndayambaje Claude, Moise Yombi, Mukongo Steve na Ndamiyingabo.
Naho muri Quartier Mutakura hafashwe uwitwa: “Rugazura Paul, Mukankusi Eugenie, Nyumucyo Beatrice Mungayinka Boaz n’abandi bataramenyekana.”
Quartier Kamenge: “Mutegetsi Jamvier, Muhire John, Uwigeneye Keza.”
Quartier Mutanga-Nord, hari : “Boss Rugimbana, n’abandi bataramenyekana.”
Quartier Jabe, ni uwitwa “Mbonyi Heritier.”
Mu gihe abafatiwe muri Quartier Kanyoshya barimo uwitwa “Hungu Jonathan, Mvuyekure J.Claude, Nkomezi Jotham, Muhire John n’abandi.”
Muri Nyakabiga barimo uwitwa: “Ngoga Blaise, Patrick Sengambi na Mbonera Fablice.”
Saba gusa kuko hari abandi basore ba Banyamulenge bafatiwe ku mupaka w’u Burundi na Congo, tariki ya 08/02/2025, ariko nubwo bafashwe bari bafite ibyangombwa bibaranga, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Igitangaje n’uko ingabo z’u Burundi n’igipolisi cyayo, ubwo bafataga aba Banyamulenge bababwiraga ko bazira umutwe wa M23 n’ubwoko bwabo Abatutsi.
Minembwe.com yabwiwe ko aba bafashwe bitazwi aho bari kuja gufungirwa, ariko ko bikekwa ko bafungiwe muri documentation (mu iperereza ry’igisirikare cy’u Burundi).
Ikindi nuko abandi Banye-Kongo bo mu bundi bwoko butari Abanyamulenge, ntabwo bari gukorerwa iri hohoterwa, hubwo babayeho neza muri iki Gihugu.
Hagataho, ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, zirwanya M23 zigwiriyemo iz’u Burundi na FDLR zahungiye i Buvira no mu bice Congo ihanamo umupaka n’u Burundi.
Ni nyuma y’uko uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Bukavu, ukaba urimo gusatira werekeza i Buvira no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajy’epfo.
