FARDC iri kwica abasivili bavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Kivu y’Epfo mu duce tutarafatwa na M23.
Nyuma y’aho umutwe urwanya Leta ya Kinshasa wa m23 ufashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, ibice byo muri iyi ntara bikirimo abasirikare ba Congo(FARDC) bari guhohotera Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bari muri ibyo bice.
Amasaha ashyira umugoroba wajoro w’ejo hashyize ni bwo uyu mutwe wa m23 wigaruriye i Bukavu, ingabo zo ku ruhande rwa Leta ziyabangira ingata.
Bivugwa ko iz’i ngabo zahungiye i b’Uvira no mu bindi bice bitarageramo m23 byo muri teritware ya Walungu, nka Nyangenzi, Kamanyola n’ahandi.
Mu makuru akomeje kuvugwa n’abaturiye ibyo bice birimo FARDC n’abambari bazo, Abanyamulenge bari kwicwa no guhohoterwa ndetse hari nabo basamburiye amazu, cyane cyane abari i Nyangezi no muri Kamanyola.
Nk’uko byasobanuwe byavuzwe ko amwe muri ayo mazu yasambuwe n’izi ngabo za Congo harimo iya Bigina Patrick, n’iy’u witwa Rukumbuzi wa basita n’izindi nyinshi z’Abanyamulenge.
Ubundi kandi bari kubatera mu mazu bakabaka amafaranga, ndetse bakabanyaga ibyo basanze mu mazu. Usibye n’ibyo hari abagore bari gufatwa ku ngufu.
Ibi kandi byabaye ku Banyamulenge batuye i Kamanyola, aho bo basigaye mu mazu bonyine ni mu gihe andi moko asanzwe atuye muri ibyo bice yahunze kubera batinya amabi bagiye bakorera abo mu bwoko bw’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Kubw’izo mpamvu umujyi wa Bukavu wamaze gufatwa barahunga.
Ni mu gihe Uvira ho ku munsi w’ejo hashyize, zishe zirashe umugabo w’Umunyamulenge wakoreraga Croix-Rouge. Uyu mugabo zamurashe zimuziza ko ari umututsi.
Hagataho, Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo barasaba ko barenganurwa, kuko ntacyo bazira.