M23 nyuma y’aho ifashe i Bukavu yagize icyo isaba ubutegetsi bwa Kinshasa igira n’ibindi isezeranya gukora.
Umutwe wa M23 ukomeje kujegeza ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Congo, nyuma y’uko ufashe umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo, wasabye ubutegetsi bwe kuyoboka inzira y’ibiganiro, mu gihe bwinangiye ukomeze imirwano kugeza ugeze i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.
Bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa M23 washyize hanze aho iryo tangazo wagize uti: “M23 iramenyesha umuryango mpuzamahanga ko kubera ikibazo cy’umutekano muke, kwica abaturage no gusahura bikorwa na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo, wiyemeje gufasha abasivili. Kuva ku Cyumweru igisirikare cya cyacu kiri kugerageza kugarura umutekano w’abaturage n’ibyabo.”
Uyu mutwe muri iryo tangazo wakomeje ugira uti: “Turongera guhamagrira Leta ya Kinshasa kuyoboka inzira y’ibiganiro, ngo amahoro yongere agaruke mu gihugu cyacu.”
Nyamara nubwo uyu mutwe wa M23 ugaragaza ko ufite umuhate wo gukemura amakimbirane mu nzira y’ibiganiro, ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwo buvuga ko butazigera bujya mu biganiro n’uyu mutwe wa M23 n’umunsi umwe. Ibisa nk’aho ubu butegetsi bw’izeye ibitazwi ko bizabutabara bikabukiza uyu mutwe ukomeje gutsinde bidasanzwe ingabo z’iki gihugu.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe wa M23 buvuga ko mu gihe iyi Leta y’i Kinshasa izakomeza kwinangira mu gukemura iki kibazo mu nzira y’ibiganiro, bwo buzakomeza kurwana mpaka abarwanyi babwo bafashe i Kinshasa, kandi bakureho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Aho ndetse aba barwanyi bamaze kwigarurira bimwe mu bikorwa bikomeye birimo ko bafashe ibibuga by’indege bya Goma na Kavumu,ibigo bikomeye by’ingabo, imipaka ihuza RDC n’ibindi bihugu, inyubako za Leta , ndetse n’ibindi bikorwa remezo bihambaye.