Perezida wa Kenya yagiranye ibiganiro n’intumwa zivuye i Kinshasa.
Perezida William Ruto akaba ari nawe uyoboye umuryango wa Afrika y’u Burasirazuba(EAC) yagiranye ibiganiro n’intumwa zivuye muri Congo zoherejwe na perezida Félix Tshisekedi w’iki gihugu, aho ibyo biganiro byabo byari byerekeye umutekano w’u Burasirazuba bwa Congo.
Ni ahar’ejo izi ntumwa zageze i Nairobi mu gihugu cya Kenya ziturutse i Kinshasa muri RDC.
Nk’uko aya makuru yemejwe na perezida William Ruto, akoresheje urubuga rwa x, yagize ati: “Nakiriye intumwa zo kurwego rwisumbuye zoherejwe na mugenzi wanjye perezida Félix Tshisekedi wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Twaganiriye kubyerekeye umutekano w’u Burasirazuba bw’igihugu cyabo (RDC).”
Ruto yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye naziriya ntumwa batagiye kure n’imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama y’abakuru bibihugu bigize umuryango wa EAC n’uwa SADC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Intumwa za RDC zari ziyobowe na Lamber Mende wahoze ari minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Congo, aho yarikumwe na minisitiri w’ibikorwa remezo, Alexis Gisaro Muvunyi ndetse na minisitiri w’ubucuruzi, Julien Paluku.
William Ruto muri iriya nama ya EAC na SADC nk’umuyobozi wa EAC yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kuyoboka inzira y’ibiganiro hagati yabwo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera kubutaka bw’iki gihugu itavuga rumwe nabwo harimo n’uwa m23, ayigaragariza ko aribyo byagera ku mahoro arambye, ndetse kandi ashigikira ko ibiganiro by’i Luanda na Nairobi byakongera gusubukurwa nka mbere.
Ibi biganiro byabaye mu gihe ku wa kabiri w’iki cyumweru turimo, umutwe wa m23 wari wasabye ko Leta ya Kinshasa bahanganye yakwemera kuyoboka inzira y’ibiganiro, bitaba ibyo ugakomeza intambara kugeza ufashe i Kinshasa, ndetse ngo ugakuraho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Hagataho uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice byo muri Kivu y’Amajy’epfo mu buryo budasanzwe, kuko n’ahar’ejo wafashe umupaka wa Kamanyola nyuma yuko wari wafashe umujyi wose wa Kamanyola.
Ubu abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kwerekeza ku mujyi wa Uvira, usigayemo Wazalendo gusa, kuko FARDC yamaze kuyivamo yose nyuma yihangana rikomeye ryabaye hagati yabo mu minsi itatu, aho bapfaga guhunga imirwano.
Amakuru yizewe Minembwe.com imaze kumenya nuko aba basirikare ba FARDC bahunze bava muri Uvira nyuma y’iryo hangana ry’abo na Wazalendo, abenshi muri bo bererekeje i Bujumbura, Kalemi abandi bazamuka imisozi y’i Fizi na Uvira.