“Tuzafatanya na M23,” ibyavuzwe n’uyoboye Twirwaneho, Brig.Gen.Sematama uzwi nk’Intare-batinya.
Brigadier General Charles Sematama uyoboye umutwe wa Twirwaneho yatangaje ko umutwe ayoboye ugiye kwifatanya n’uwa M23 mu gushyiraho akadomo kanyuma “ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Twirwaneho ni umutwe usanzwe ukorera mu misozi miremire yo muri za teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, mu Burasirazuba bwa RDC.
Uyu mutwe ku munsi w’ejo hashize binyuze mu muyobozi wayo mukuru Brig.Gen Sematama uzwi nk’Intare-batinya yemeje ko ugiye kwifatanya n’uwa M23 kurwanya perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe.
N’ibyo yatangaje ari mu kiganiro n’ijwi ry’Amerika . Muri iki kiganiro Charles Sematama yabwiye iki gitangaza makuru ko nyuma y’urupfu rw’uwari uyoboye uwo mutwe, Colonel Michel Rukunda, uzwi nka Makanika, batakomeza kurebera umwanzuro wo kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, kugira uruhare rwo kurengera abaturage.
Yagize ati: “Tuzafatanya na M23 kuko nawo ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa. Turwana na Leta kandi niyo twese tugiye kuvanaho.”
Sematama yavuze kandi ko uyu mutwe ayoboye wabohoje Minembwe ndetse kandi ko winjiye no muri Mikenke. Ikindi yavuze ko bazaharanira kuziba icyuho cya Makanika yasimbuye.