Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Ibyavuzwe n’Umuhungu wa Gen.Makanika, mu muhango wo kumusezera bwanyuma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 23, 2025
in Religion
0
Ibyo wa menya kuri Jenerali Makanika, intwari idasanzwe mu Banyamulenge.
106
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyavuzwe n’Umuhungu wa Gen.Makanika, mu muhango wo kumusezera bwanyuma.

You might also like

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Imfura ya General Rukunda Michele uzwi nka Makanika, Prince Makanika, yahumurije Abanyamulenge n’inshuti zabo ubwo bari mu muhango wo kumusezera bwanyuma, ndetse avuga ko se yabasezeye mbere yuko yitaba Imana.

Hari mu muhango wo gusezera Intwari y’Abanyamulenge Gen.Makanika wabereye ahitwa View Garden City Bujjuko i Kampala muri Uganda.

Uyu muhango watangiye saa tatu z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 23/02/2025, usoza isaha ya saa kenda z’igicamunsi.

Minembwe.com yamenye ko uyu muhango wateguwe na Gakondo, aho ndetse umuyobozi wungirije w’uyu muryango wa Gakondo mu Rwanda ni we wari umushitsi mukuru. Hari kandi n’undi mushitsi waturutse muri Amerika, akaba yari yaserukiye Mahoro-Peace Association, izwiho gufasha ubwoko bw’Abanyamulenge mu Minembwe n’ahandi mu misozi y’i Mulenge.

Muri uyu muhango kandi, witabiriwe n’Abakiristo basengera mu nsengero z’Abanyamulenge ziba i Kampala, ndetse n’abandi bantu bakundaga General Rukunda Michele, nk’Abarimo Abahema n’abandi.

Mu ijambo Prince Makanika yatanze muri uwo muhango wo gusezera umubyeyi we, yagaragaje ko se yabasezeye.

Ati: “Mu kubaha umubyeyi wanjye, Gen.Rukunda Makanika, bagabo na mwe bagore, bayobozi na mwe batware, ba Apostle na ba Bishop, aba pasiteri n’abavugabutumwa, abinginzi ndetse n’abandi bayobozi bose baraha, ndabaramukije. Uyu munsi mpagaze imbere yanyu n’umutima wuzuye ishema, gusa nimvuga ngo njye, ntabwo mba ndimo ndivuga njyewe ubwanjye njyenyine, ndetse n’abana yadusiganye, nihamwe na bashiki banjye na barumuna banje na mwe Banyamulenge mwese muri rusange, muri abantu bacu.”

“Data yari umubyeyi wanyu, ntabwo yari uwo mutekereza ko yari we, yari umuyobozi, intwari, wahisemo gutanga ibye byose kugeza kugitonyanga cyanyuma cy’amaraso ye, ku bw’umuryango w’Abanyamulenge ndetse n’abandi bantu ku isi. Impamvu mvuga abantu bose ku isi, mfite Abahema bari mubitaro bagiye muri koma kubera gusinzira kwe.”

Yakomeje avuga ko Abanyamulenge bari aha hafi n’abari kure kwaribo bakwiye guhumuriza abantu babajwe n’urupfu rwa Makanika, ngo kuko yari uw’abantu bose ku isi.

Mu bindi yavuze, yahamije ko umubyeyi wabo yabasezeye, aho yagize ati: “Nta masozo aratemba ku maso yanjye. Umunsi papa aruhuka nari mu cyumba cy’amasengesho, ndetse nanyuma yaho. Data agiye kugenda yaradusezeye, aratubwira ngo nguyu Ruremesha umubyeyi mbasigiye. Nawe aramubwira ngo ngaba abana bawe ngusigiye.”

Uyu muhungu w’imfura ya Rukunda Michele, yasoje asaba Abanyamulenge ku mukundira Ruremesha uwo papa wabo yabaraze uzababera umubyeyi.

Yanaboneyeho kubabwira ko yabonye se mu nzozi nyuma y’urupfu rwe, ngwabona arabagirana.

Ati: “Nabwiye Imana ngw’inyemeze ikintu kimwe, kw’ibyo Imana yahamagariye papa niba yarabisoje. Imana inyuza ubutumwa mu nzozi, Makanika agaragara ari imbere yanjye, ari kurabagirana, yera, aramubwira ngo nawe kurarira? Ndamubaza nanjye nti, ibyabaye wewe ntubizi? Ansubiza ambwira ko nta mwanzi uzosubira kunyeganyeza Abanyamulenge nyuma ye.”

Tags: GusezeraKampalaRukunda MicheleUmuhango
Share42Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa? Kuri ubu benshi bibaza kuri iki kibazo, aho kuri ubu aho kugira ngo insengero zibe...

Read moreDetails

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe. Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n'iz'u Burundi zizakubitwa nabi...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

by Bruce Bahanda
June 1, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Kofi akoze amateka mu gucuranga injyana y'igisirimba. Kofi uwo bamwe bakunze kwita Joshua, umucuranzi uri mubakunzwe cyane muri iki gihe mu matorero y'Abanyamulenge yo muri Uganda no ku...

Read moreDetails

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
0
Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo. Umwe mu bahanuzi bakomeye ku Ndondo ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, yabwiye Abanye-Ndondo ubuhanuzi budasanzwe bubateye ubwoba. Mu cyumweru gishize ni...

Read moreDetails

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

by Bruce Bahanda
May 25, 2025
0
Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika. Umushumba w'itorero rya All National Assembly of God, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ko igiterane cya Pentecost icyo...

Read moreDetails
Next Post
FARDC iri guhiga Abasore ba Banyamulenge bukware mu Bibogobogo.

"Yaraye mu mugozi azira Twirwaneho mu Bibogobogo," ibivugwa n'abaturage.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?