Ibyavuzwe n’Umuhungu wa Gen.Makanika, mu muhango wo kumusezera bwanyuma.
Imfura ya General Rukunda Michele uzwi nka Makanika, Prince Makanika, yahumurije Abanyamulenge n’inshuti zabo ubwo bari mu muhango wo kumusezera bwanyuma, ndetse avuga ko se yabasezeye mbere yuko yitaba Imana.
Hari mu muhango wo gusezera Intwari y’Abanyamulenge Gen.Makanika wabereye ahitwa View Garden City Bujjuko i Kampala muri Uganda.
Uyu muhango watangiye saa tatu z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 23/02/2025, usoza isaha ya saa kenda z’igicamunsi.
Minembwe.com yamenye ko uyu muhango wateguwe na Gakondo, aho ndetse umuyobozi wungirije w’uyu muryango wa Gakondo mu Rwanda ni we wari umushitsi mukuru. Hari kandi n’undi mushitsi waturutse muri Amerika, akaba yari yaserukiye Mahoro-Peace Association, izwiho gufasha ubwoko bw’Abanyamulenge mu Minembwe n’ahandi mu misozi y’i Mulenge.
Muri uyu muhango kandi, witabiriwe n’Abakiristo basengera mu nsengero z’Abanyamulenge ziba i Kampala, ndetse n’abandi bantu bakundaga General Rukunda Michele, nk’Abarimo Abahema n’abandi.
Mu ijambo Prince Makanika yatanze muri uwo muhango wo gusezera umubyeyi we, yagaragaje ko se yabasezeye.
Ati: “Mu kubaha umubyeyi wanjye, Gen.Rukunda Makanika, bagabo na mwe bagore, bayobozi na mwe batware, ba Apostle na ba Bishop, aba pasiteri n’abavugabutumwa, abinginzi ndetse n’abandi bayobozi bose baraha, ndabaramukije. Uyu munsi mpagaze imbere yanyu n’umutima wuzuye ishema, gusa nimvuga ngo njye, ntabwo mba ndimo ndivuga njyewe ubwanjye njyenyine, ndetse n’abana yadusiganye, nihamwe na bashiki banjye na barumuna banje na mwe Banyamulenge mwese muri rusange, muri abantu bacu.”
“Data yari umubyeyi wanyu, ntabwo yari uwo mutekereza ko yari we, yari umuyobozi, intwari, wahisemo gutanga ibye byose kugeza kugitonyanga cyanyuma cy’amaraso ye, ku bw’umuryango w’Abanyamulenge ndetse n’abandi bantu ku isi. Impamvu mvuga abantu bose ku isi, mfite Abahema bari mubitaro bagiye muri koma kubera gusinzira kwe.”
Yakomeje avuga ko Abanyamulenge bari aha hafi n’abari kure kwaribo bakwiye guhumuriza abantu babajwe n’urupfu rwa Makanika, ngo kuko yari uw’abantu bose ku isi.
Mu bindi yavuze, yahamije ko umubyeyi wabo yabasezeye, aho yagize ati: “Nta masozo aratemba ku maso yanjye. Umunsi papa aruhuka nari mu cyumba cy’amasengesho, ndetse nanyuma yaho. Data agiye kugenda yaradusezeye, aratubwira ngo nguyu Ruremesha umubyeyi mbasigiye. Nawe aramubwira ngo ngaba abana bawe ngusigiye.”
Uyu muhungu w’imfura ya Rukunda Michele, yasoje asaba Abanyamulenge ku mukundira Ruremesha uwo papa wabo yabaraze uzababera umubyeyi.
Yanaboneyeho kubabwira ko yabonye se mu nzozi nyuma y’urupfu rwe, ngwabona arabagirana.
Ati: “Nabwiye Imana ngw’inyemeze ikintu kimwe, kw’ibyo Imana yahamagariye papa niba yarabisoje. Imana inyuza ubutumwa mu nzozi, Makanika agaragara ari imbere yanjye, ari kurabagirana, yera, aramubwira ngo nawe kurarira? Ndamubaza nanjye nti, ibyabaye wewe ntubizi? Ansubiza ambwira ko nta mwanzi uzosubira kunyeganyeza Abanyamulenge nyuma ye.”
