Ubujura buravuza ubuhuha muri Leta y’u Burundi.
Ni amakuru yatangajwe n’umukuru w’iki gihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aho yatangaje ko muri iki gihugu hari ubujura butigeze bubaho bw’ibikomoka kuri peteroli, ngo kuko vubaha Lisansi ifite agaciro ka miliyari zirenga 200 y’amafaranga y’u Burundi yaburiwe irengero.
Ibi nibyo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aheruka kuvugira mu kiganiro yari yagiranye n’abategetsi bo muri Leta ye.
Yasobanuye ko ubujura bw’igitoro bwabayeho bwatumye u Burundi butakaza icyo bwakabaye bukoresha kugeza mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka; agaragaza ruswa imaze kumunga abategetsi bo muri iki gihugu nka nyiribayazana.
Yagize ati: “Kuva mu kwa 11 k’umwaka ushyize twakabaye dufite ubwizigame bw’amezi ane ari imbere, ariko ubu igitoro kiri hehe? Ubwato buraza bukagenda ntabonye igitoro mu bene gihugu. Ibi ni iki ? Ni ho nahamagaye umugenzuzi mukuru wa Leta, ibyo yanyeretse biteye isoni. None ko sitasiyo zose zikoresheje application, kijyahe? Mu Burundi ruswa ni umwihariko.”
Amakuru avuga ko Lisansi ibarirwa muri litiro miliyoni 12 ni yo yaburiwe irengero muri iki gihugu, na ho mazutu yabuze ikaba ingana na litiro miliyoni 19.
Nyamara nubwo perezida Ndayishimiye yagaragaje iki kibazo nkaho ari gishya, ariko kigize igihe kirekire, kuko kuva yagera ku butegetsi iki gitero cyarabuze.
Ndetse kandi iki kibazo gishobora kuzakomeza kuremerera Leta y’iki gihugu, dore ko uduce two muri Kivu y’Epfo muri RDC cyaturukagamo igitero cyakoreshwaga mu Burundi tugenzurwa n’abarwanyi ba m23 bahanganye n’ingabo z’u Burundi zisanzwe zifasha iza Congo kurwanya uwo mutwe.
Ndayishimiye yavuze kandi ko bibabaje kubona nta n’igihumbi cy’amafaranga y’Amarundi igihugu cye cyinjiza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyamara gifite ibirombe bitabarika.