• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Byakaze, u Rwanda rwatumije ambasaderi w’u Bwongereza gusobanura ibyatangajwe na minisitiri Collins.

minebwenews by minebwenews
March 1, 2025
in World News
0
Byakaze, u Rwanda rwatumije ambasaderi w’u Bwongereza gusobanura ibyatangajwe na minisitiri Collins.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakaze, u Rwanda rwatumije ambasaderi w’u Bwongereza gusobanura ibyatangajwe na minisitiri Collins.

Leta y’u Rwanda yatumije ambasaderi w’u Bwongereza kugira ngo abahe ibisobanuro ku magambo yatangajwe na minisiteri w’iki gihugu ushyinzwe Afrika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’inteko y’u Bwongereza ishinga amategeko , tariki ya 26/02/2025.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Muri iyi nteko, minisitiri Collins yabajijwe iby’igitero umutwe w’iterabwoba wa ADF Nalu wagabye muri Ituri ku rusengero muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, asubiza ko ubwo yahuraga na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yahakanye ibyo birego.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rwagaragaje ko ibyatangajwe na minisitiri Collins ari ibinyoma byambaye ubusa, kandi ko bigamije guharabika u Rwanda.

Iyi Leta y’iki gihugu cy’u Rwanda yamenyesheje ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda ko abo ba minisitiri bombi mu biganiro bagiranye ubwo baheruka guhurira mu nama i Geneva mu busuwisi, batigeze bavuga kuri ADF.

Muri iryo tangazo, ruvuga ko biriya byatangajwe na minisitiri Collins ari ibinyoma bisebya u Rwanda, kuvuga ko hari imikoranire yaba iri hagati y’uwo mutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda, igitangaje ukaba ufitanye ubufatanye na ISIS, ikindi kandi uwo mutwe aho uherereye akaba ari mu birometero amagana namagana uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’abo barwanyi, kuko rurwanya abandi basa na bo i Cabo Delgado muri Mozambique.

U Rwanda kandi rwashimangiye ko iki ari ikibazo gikomeye kubona minisitiri w’u Bwongereza ushyinzwe Afrika atangaza amakuru nk’aya ayobya, asebya u Rwanda, ndetse agatiza umurindi ibibazo by’amacakubiri n’umutekano muke umaze iminsi muri Congo.

Kimwecyo, minisitiri Collins yoherereje ubutumwa minisitiri w’u Rwanda ushyinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yemera ko yakoze amakosa, akaba ndetse ateganya kwandikira abo yabwiye ayo magambo kugira ngo bakosore amakuru babitse.
U Rwanda rusanga ibyo bidahagije, bitewe n’uburemere bw’ayo makuru yatangajwe atari yo, rusaba ko u Bwongereza bukosora iyo mvugo mu ruhame, kandi bugasaba n’imbabazi.

Tags: AmabasaderiCollinsIbyatangajwe

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Abanya-Kaziba batewe urujijo n’ibyo ubuyobozi bwaho buri gukora.

Abanya-Kaziba batewe urujijo n'ibyo ubuyobozi bwaho buri gukora.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?