Byakaze, u Rwanda rwatumije ambasaderi w’u Bwongereza gusobanura ibyatangajwe na minisitiri Collins.
Leta y’u Rwanda yatumije ambasaderi w’u Bwongereza kugira ngo abahe ibisobanuro ku magambo yatangajwe na minisiteri w’iki gihugu ushyinzwe Afrika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’inteko y’u Bwongereza ishinga amategeko , tariki ya 26/02/2025.
Muri iyi nteko, minisitiri Collins yabajijwe iby’igitero umutwe w’iterabwoba wa ADF Nalu wagabye muri Ituri ku rusengero muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, asubiza ko ubwo yahuraga na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yahakanye ibyo birego.
Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rwagaragaje ko ibyatangajwe na minisitiri Collins ari ibinyoma byambaye ubusa, kandi ko bigamije guharabika u Rwanda.
Iyi Leta y’iki gihugu cy’u Rwanda yamenyesheje ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda ko abo ba minisitiri bombi mu biganiro bagiranye ubwo baheruka guhurira mu nama i Geneva mu busuwisi, batigeze bavuga kuri ADF.
Muri iryo tangazo, ruvuga ko biriya byatangajwe na minisitiri Collins ari ibinyoma bisebya u Rwanda, kuvuga ko hari imikoranire yaba iri hagati y’uwo mutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda, igitangaje ukaba ufitanye ubufatanye na ISIS, ikindi kandi uwo mutwe aho uherereye akaba ari mu birometero amagana namagana uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’abo barwanyi, kuko rurwanya abandi basa na bo i Cabo Delgado muri Mozambique.
U Rwanda kandi rwashimangiye ko iki ari ikibazo gikomeye kubona minisitiri w’u Bwongereza ushyinzwe Afrika atangaza amakuru nk’aya ayobya, asebya u Rwanda, ndetse agatiza umurindi ibibazo by’amacakubiri n’umutekano muke umaze iminsi muri Congo.
Kimwecyo, minisitiri Collins yoherereje ubutumwa minisitiri w’u Rwanda ushyinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yemera ko yakoze amakosa, akaba ndetse ateganya kwandikira abo yabwiye ayo magambo kugira ngo bakosore amakuru babitse.
U Rwanda rusanga ibyo bidahagije, bitewe n’uburemere bw’ayo makuru yatangajwe atari yo, rusaba ko u Bwongereza bukosora iyo mvugo mu ruhame, kandi bugasaba n’imbabazi.