M23 yageneye amahanga ubutumwa bukaze kwiyicwa ririmo gukorerwa Abanyamulenge.
Ubuyobozi bw’umutwe wa m23, bwatangaje ko nubwo isi ikomeje kurebera ibikorwa bibi ubutegetsi bw’i Kinshasa bukorera bamwe mu Banye-Congo, ariko bimwe mu bihugu bikomeye bikabutega amatwi, uyu mutwe wo uvuga ko udashobora gukomeza kubyihanganira.
Ubu butumwa m23 yabutanze nyuma y’aho hakomeje kumvikana ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’Abanyamulenge, aho bari guhohoterwa, bamwe bakicwa bazira ubwoko bwabo.
Uyu mutwe wa m23 ubinyujije muri perezida wayo, Bertrand Bisimwa wagarutse ku bikorwa bibangamira Abanyamulenge byakozwe kuri uyu wa mbere tariki ya 03/03/2025, bikaba byarakozwe n’ingabo z’u Burundi, n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, zifanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo.
Uyu muyobozi yavuze ko aba bari gukora ibi bikorwa bibangamira Abanyamulenge, ari abahungiye muri Uvira baturutse mu mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa n’umutwe wa m23.
Yagize ati: “Impamvu y’ibyo bitero bibangamira abaturage bo mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge bikorwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu bubita ko ari Abanyarwanda.”
“Ubu bwicanyi bwibasira abasivili batanafite imbunda, ntibishobora kwihanganirwa kandi birababaje.”
Yakomeje agira ati: “Niba isi ikomeje kurebera igaceceka kuri ibi bikorwa bigize ibyaha by’ubutegetsi bwa Kinshasa, kandi bimwe mu bihugu bikomeye bigakomeza gutega amatwi ubu butegetsi, m23 yo ntizarebera ubwicanyi buri gukorerwa abasivili b’inzirakarengane, tuzakora inshingano zacu.”
Ibi bitangajwe mu gihe ku munsi w’ejo hashyize, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR bishye abagabo ba Banyamulenge babiri, barimo pasiteri Mathias na Kayani.
Si ukwica gusa kuko kandi aba Wazalendo kubufatanye n’izi ngabo z’u Burundi, FARDC na FDLR batwitse n’amazu y’aba Banyamulenge mu Minembwe, Bibogobogo na Mikenke.
Ubu abenshi muri aba Banyamulenge bari mu bihuru, barahunze; n’abahungutse babuze aho bapfunda umusaya kuko amazu yabo yarahiye.