Muri Katanga barashinja Tshisekedi n’umuryango we kubasahura.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’amahuriro y’abacuruzi ndetse na za sosiyete sivili birashinja abo mu muryango wa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo gusahura umutungo kamere muri Grand-Katanga.
Bikubiye mubyo batangarije ku kinyamakuru cya La libre cyo mu Bubiligi, aba Banye-Congo bagaragaje ko ikibazo cyo gusahura amabuye y’agaciro muri Grand-Katanga cyatangiye mu 2015, gifata intera ikomeye kuva mu 2019 ubwo Tshisekedi yageraga ku ngoma.
Aba banya-katanga bagaragaje ko abasirikare n’abo mu zindi nzego zishinzwe umutekano birirwa bahiga abantu bagerageza kugaragaza iki kibazo, mu buryo bushimangira ko abantu bakomeye bafite inyungu bwite mu birombe byo mu ntera zigize Grand-Katanga.
Bagize bati: “Abasirikare n’abo mu nzego z’umutekano, cyane cyane muri Kansai, bahiga abagaragaza ikibazo. Bigomba kuvugwa ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bwinjiriza amafaranga menshi umuryango wa perezida Felix Tshisekedi n’abashoramari batari inyangamugayo.”
Umuyobozi w’ishirahamwe ry’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro ryo mu ntara ya Lualaba, yatangaje ko yambuwe ikirombe cye n’umuvandimwe wa Tshisekedi witwa Christian Tshisekedi.
Ati: “Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane . Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa perezida Felix Tshisekedi, ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane muri Lualaba, nyamara ntacyo ushorayo.”
Yasobanuye ko itegeko rishya rigenga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, risaba ko amafaranga menshi ava mu mutungo ukurwa mu ntara, aba agomba gukoreshwa mu bikorwa byaho by’ishoramari kugira ngo biyigeze imbere.
Ariko ibyo bikaba bidakorwa, ngo kuko umuryango wa perezida Felix Tshisekedi wohereza abantu benshi mu birombe barimo abanyamahanga baturutse muri Azia, bakahakura miliyoni z’amadolari buri mwaka, bakayohereza i Kinshasa.
Repubulika ya demokarasi ya Congo ni igihugu gikungahaye ku bwoko bwinshi bw’amabuye y’agaciro, gusa iterambere ry’ubukungu bwayo ryakomeje kudindira bitewe no kuba abayobozi baho bo mu nzego zitandukanye basahura umutungo kamere wayo. Grand-Katanga ni yo ifatwa nk’ikigega kinini cy’amabuye y’agaciro y’iki gihugu, yiganjyemo Cuivre, Cobalt, Gasegereti na Diamant.
Ingabo ziri mu mutwe urinda perezida Felix Tshisekedi ni zo zisigaye zirinda ibirombe byinshi byo muri Grand-Katanga.
Ariko nubwo ari uko abanyamuryango bo mu mashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse na za sosiyete sivili bo muri iki gice beregereye umunyamategeko w’umubiligi, Me Bernard Maingain, kugira ngo abafashe kurega abafite uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Grand-Katanga bunyuranyije n’amategeko.