FARDC irashinja Lubanga kurema umutwe urwanya ubutegetsi bwa RDC.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntara ya Ituri, kirashinja Thomas Lubanga wahoze ari inyeshyamba kurema umutwe witwaje intwaro mushya urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Ni byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya RDC i Bunia muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, aho yagaragaje ko Thomas Lubanga yaremye umutwe ubarwanya kandi ko yamaze no gushinga ubuyobozi bwawo.
Ati: “Lubanga yashyinze umutwe w’igisirikare urwanya ubutegetsi. Ni umutwe yamaze gushyiraho n’ubuyobozi bwawo, kuko Jokaba Rama niwe munyamabanga we mukuru naho Erick Kahigwa agirwa ushinzwe umubano wahanze na dipolomasi.”
Yasobanuye kandi ko uyu Lubanga mubamushigikiye harimo n’abadepite, aho yavuzemo uwitwa Charles Kanani na Ibrahim Tabani.
Uyu muvugizi w’igisirikare cya RDC i Bunia, yagaragaje kandi ko uriya mutwe w’igisirikare washyinzwe na Lubanga yawuhaye izina rya “Convention for Popular Liberation (CRP).
Sibyo gusa, kuko uyu mutwe, igisirikare kiwushinja gukorana byahafi n’umutwe wa m23, umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru.
Kiwushinja kandi gukorana n’indi mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, nk’uwitwa Zaïre n’indi, nubwo yabihakanye ubwo yahaga itangazamakuru ikiganiro ndetse ahakana ubufatanye ubwo aribwo bwose n’umutwe wa m23.