• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yahawe ubutumire bwo kuja i Luanda muri Angola.

minebwenews by minebwenews
March 16, 2025
in Regional Politics
0
M23 yahawe ubutumire bwo kuja i Luanda muri Angola.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yahawe ubutumire bwo kuja i Luanda muri Angola.

Leta ya Angola yahaye umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ubutumire bwo kwitabira imishyikirano bazahuriramo n’iyi Leta barwanya ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni bikubiye mu ibaruwa minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Angola, Tete Antonio yandikiye perezida w’u mutwe wa m23, Bertrand Bisimwa.

Iyi baruwa irimo ubutumwa bugira buti: “Nyakubahwa nyuma y’amabwiriza ya Joao Lourenco, perezida wa Repubulika ya Angola ndetse na nyuma y’intambwe aheruka gutera mu bubasha bwe nk’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo, guverinoma ya Repubulika ya Angola inejejwe no kubatumira ngo muzitabire imishyikirano na Repubulika ya demokarasi ya Congo izabera i Luanda, tariki ya 18/03/2025.”

Iyi mishyikirano uyu mutwe watumiwemo yemejwe nyuma y’aho perezida Felix Tshisekedi agiriye uruzinduko ruto i Luanda, aho yaganiriye na perezida wa Angola bemezanya ko igomba kuba.

Tshisekedi azwiho kuba yari yararahiye arirenza inshuro nyinshi avuga ko atazigera narimwe yicarana kumeza imwe y’ibiganiro n’umutwe wa m23 uwo bahanganye mu Burasizuba bw’iki gihugu cye, ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi harimo ko wafashe umujyi wa Goma n’uwa Bukavu muri Kivu zombi, ndetse ukaba ukomeje kwagura ibirindiro byawo muri izi ntara zombi.

Uyu mutwe ku ruhande rwawo, wakunze gutangaza ko wifuza kuganira na Leta y’i Kinshasa, ndetse umuyobozi w’igisirikare cy’uyu mutwe, General Major Sultan Makenga aheruka kubishimangira mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe wabaye senateri mu Bubiligi mu 1995 kugeza mu 2011, ndetse akaba yarabaye n’umunyamabanga w’umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF).

Tags: AngolaImishyikiranoM23Ubutumire

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?