M23 yamaganye HRW ikwirakwiza ibinyoma bya RDC.
M23 ibinyujije mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka yamaganye ubuyobozi bw’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu(Human Right Watch), bwakoresheje izina ry’uyu muvugizi bukamuhimbira amatangazo atakoze bugamije gukwirakwiza ibinyoma by’u butegetsi bwa Congo.
Ni mu butumwa bwana Kanyuka yanyujije kurubuga rwa x, avuga ko ibyatangajwe na HRW ari ibinyoma bigamije gufasha ubutegetsi bw’i Kinshasa gukwirakwiza ibihuha byabwo no kuyobya amahanga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa RDC.
Yagize ati: “HRW iri gukoresha urubuga rwayo idasesenguye igakwirakwiza ibinyoma bya RDC kubera imikoranire n’inyungu hagati yayo n’ubu butegetsi. Turavuga dushikamye ko nta miryango itari iya Leta twagabyeho ibitero, ahubwo urubyiruko rwo mu miryango itandukanye rwagiye rwinjira muri AFC/m23.”
Kanyuka yasobanuye ko mubyo yanditse nta hantu havugwa ko umuhanzi Idengo yazize isano afitanye na Lucha, ko hubwo abagize iri tsinda benshi biyunze kuri m23.
Maze asaba umuryango mpuzamahanga wa Huma Right Watch kureka imikoranire ibogamye, ugatangaza raporo z’ukuri ku muryango mpuzamahanga batagoretse imvugo ze mu nyungu za Leta ya Congo.
Ati: “Turasaba ko HRW ihagarika gutangaza ibyo tutavuze no guhindagura ibimenyetso bagamije inyungu za politiki.”
Ni mu gihe tariki ya 12/03/2025, uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, wasohoye itangazo rigarukamo ibinyoma byinshi bikwirakwizwa na Leta y’i Kinshasa, birimo no kuba hari abanyamakuru n’abasivili barimo umuhanzi Idengo bavuga ko yishwe na m23 ngo azizwa ko ari uwo mu rubyiruko rwa Lucha.
Uyu muryango muri iryo tangazo washyize hanze uvuga ko Kanyuka yemeje ko abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 uwo avugira bamurashe ngo kuko yari yambaye umwambaro w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Ibihugu bikomeye, n’imiryango mpuzamahanga byakomeje kurebera ubwicanyi bumaze imyaka bukorerwa mu Burasizuba bwa Congo, kandi burimo gukorwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu, aho gusaba ubu butegetsi guhagarika ubwo bwicanyi bukamagana umutwe wa m23 ugerageza guhagarika ubwo bwicanyi mu kurwanya Leta y’iki gihugu.