“Adui uri i Gakangala turamurasa naho ahandi yayabangiye ingata,” ibivugwa n’abari mu Minembwe.
Amakuru ava mu Minembwe ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo zateye Abanyamulenge mu Mikenke zahunze nyuma yuko Twirwaneho irihaye isomo, ariko ko i Gakangala ho baracyari mu mirwano.
Kuri uyu munsi wa gatatu tariki ya 19/03/2025, ingabo za Congo (Fardc) iz’u Burundi (FDNB), imitwe ya FDLR na Wazalendo, zagabye ibitero mu mihana itandukanye ituwe n’Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasizuba bw’igihugu cya RDC.
Imwe muri iyo mihana yagabwemo ibyo bitero ni uwa Mikenke, Gakangala na Muliza.
Umuturage uherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ko umwanzi wagabyeho igitero mu Mikenke bamukubise kandi asubizwa n’inyuma, ariko ko uwateye mu nkengero za komine ya Minembwe ariho i Gakangala na Muliza akirimo arwana, ariko ko nawe berekejeyo ku murasa.
Yagize ati: “Mu Mikenke adui yateye Abanyamulenge kare cyane, ariko twageze igihe c’isaha zibiri z’igitondo, Twirwaneho iramwirukana. Yahunze.”
Yakomeje agira ati: “I Gakangala na Muliza niho uwateye yashatse kwiha akanyabugabo, ariko ubu bari kumurasa nabi abana bo muri Twirwaneho, ndetse abandi n’abo berekejeyo ku murasa.”
Uwateye aha i Gakangala na Muliza yaturutse muri secteur ya Lulenge, mu ndiri ikomeye y’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.
Mu gihe uwateye mu Mikenke ho yaturutse mu Cyohagati n’i Ndondo ya Bijombo.
Mu byumweru bibiri bishyize na bwo iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryagabye ibitero ku Banyamulenge mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe na Gahwela, ariko birangira barishubije inyuma.
Ubundi banaryambura uduce duherereye ku Gipimo mu Biziba mu ntera ngufi uvuye mu Kabanju.
Ni nyuma y’aho uyu mutwe wa Twirwaneho wari uheruka gufata Minembwe ku ya 21/02/2025, mbere yuko wabanje gufata ibigo bya gisirikare bikomeye byarimo ingabo za Congo n’iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Twirwaneho, mu gufata ibyo bigo by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa, yongeye gufata n’ikibuga cy’indege cya Minembwe, aho yahise yirukana iri huriro ry’ingabo za Leta, bamwe bo muri ryo huriro bahungira Kwa Mulima n’i Baraka, abandi bagana i Ndondo ya Bijombo.
Kuri ubu ririya huriro ry’ingabo za Congo riri kugaba ibitero mu rwego rwo kugira ngo rirebe ko ryo kwisubiza iki gice cya Minembwe kizwi nk’iwabo w’Abanyamulenge ribagenzure.
Ariko ntibarikundira ni mu gihe Twirwaneho irwanirira aba Banyamulenge ihanganye naryo ihagaze bwuma.