Kabila yahuye mu ibanga rikomeye na perezida Museveni.
Uwahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, aherutse kugirira uruzinduko rw’ibanga i Kampala muri Uganda, aho yahuye na perezida w’iki gihugu, Yoweli Kaguta Museveni.
Hari muruzinduko rw’ibanga bivugwa ko yari yarutumiwemo na Yoweli Kaguta Museveni, nk’uko byatangajwe na Africa intelligence dukesha iyi nkuru.
Africa intelligence ivuga ko tariki ya 14/03/2025 kwaribwo Kabila yavuye i Kampala, mbere yo kwerekeza i Nairobi muri Kenya.
Iki gitangaza makuru nticyagaragaje ibyo aba bagabo baganiriyeho, usibye ko batareka kuganira ku mutekano muke urangwa mu Burasizuba bwa RDC.
Ni mu gihe bwana Joseph Kabila yari aheruka gutangaza ko yarangije amasomo yaramazemo iminsi arimo kwitaho, bityo, avuga ko ubu agiye kwita kubibazo biri mu gihugu cye.
Mu biganiro bitandukanye aheruka kugirana n’ibitangazamakuru byo muri Afrika y’Epfo, yagiye abigaragazamo ko perezida Felix Tshisekedi wa Congo ari we nyiribayazana w’ibibazo iki gihugu cya RDC gifite.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko uru ruzinduko rw’uyu wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yaruhuriyemo na Corneille Nangaa umuhuza bikorwa mukuru w’i huriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ndetse rikaba rivuga ko rizashirwa aruko rishizeho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Nangaa asanzwe ari umuntu wahafi cyane ya Joseph Kabila, dore ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe yari akuriye komisiyo y’amatora muri iki gihugu cya RDC.
Nyamara kandi, Leta y’i Kinshasa ishinja Kabila gutera inkunga umutwe wa m23 n’ihuriro uyu mutwe ubarizwamo rya AFC; ibyo yakunze guhakana kenshi.
Hagataho, Uganda yakiriye bariya bagabo bombi, mu gihe Leta ya Congo yakunze kuyivugaho kuba itera inkunga umutwe wa m23, ariko iki gihugu kirabihakana. Gusa, bikaba bizwi ko uyu mutwe wa m23 mu gutera Congo waje uturutse muri Uganda.
