Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

M23 yavuze ibyuko yungutse amaboko mashya.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
M23 yavuze ibyuko yungutse amaboko mashya.
116
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yavuze ibyuko yungutse amaboko mashya.

You might also like

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

Umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa m23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, watangaje ko urubyiruko rwo muri teritware ya Masisi rurimo abantu barenga ijana rwabasabye kwinjira mu gisirikare cy’uyu mutwe.

Ni byatangajwe n’umuvugizi wa m23 Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo ku wakane tariki ya 20/03/2025, mu butumwa yatambukije akoresheje x.

Lawrence Kanyuka yagize ati: “Urubyiruko rubarirwa mu ijana rwo muri Bwerimana ho muri cheferi ya Buhunde muri teritware ya Masisi, rwagaragaje ubushake bwo kwinjira mu gisirikare cya AFC/m23.”

Uyu muvugizi yasobanuye ko ubu bushake bw’uru rubyiruko rwabugaragaje ku wa kabiri tariki ya 17/03/2025, mu biganiro guverineri wungirije w’intara, Shaddrack Amani Bahati yari yagiranye n’abaturage bo muri aka gace ka Bwerimana.

Muri iki kiganiro, guverineri wungirije wari uhagarariye guverineri, yagisabyemo abaturage kugira uruhare mu mutekano wabo, kandi bakunga ubumwe, kugira ngo babashe kugera ku iterambere.

Uyu mutwe wa m23 ukomeje kunguka amaboko mashya y’abarwanyi bari kuwinjiramo, wamaze no gufata umujyi wa Walikale wo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu gihe ku mu goroba wo ku itariki ya 19/03/2025, ni bwo aba barwanyi bo muri m23 bigaruriye uyu mujyi mukuru wa teritware ya Walikale, nyuma y’aho wari wamaze gufata inkengero zawo.

Ufashe iki gice nyuma y’aho kandi wanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuwuhuza na Leta y’i Kinshasa, bikaba byari kuba ku ya 18/03/2025, bikabera i Luanda muri Angola, ariko uyu mutwe ukaza kwanga kubyitabira ku munota wa nyuma nyuma y’aho bamwe mu bayobozi bawo bafatiwe ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Tags: Amaboko mashyaM23Masisi
Share46Tweet29Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta. Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo abo mu mutwe wa M23 n'abo mu wa Twirwaneho, bafashe agace...

Read moreDetails

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
M23 yigaruriye uduce twinshi mu mirwano yarimaze iminsi irenga ibiri.

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahamagaje intumwa zayo ryari ryarohereje i...

Read moreDetails

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahinduriye imirimo Birato Rwihimba Emmanuel wari guverineri w'i ntara...

Read moreDetails

Amakuru: Iby’igitero i Katana.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
I Walikale habereye imirwano ikomeye.

Amakuru: Iby'igitero i Katana. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero mu gice cya Katana kimaze iminsi ibarirwa mu mezi atatu kigenzurwa n'umutwe wa M23,...

Read moreDetails

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa. Minisitiri w'u butabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza y'i Kisangani...

Read moreDetails
Next Post
The U.N. food aid Agency has issued a stark warning that funding cuts by the Trump administration will lead to millions facing starvation. 

The U.N. food aid Agency has issued a stark warning that funding cuts by the Trump administration will lead to millions facing starvation. 

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?