Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu Burasizuba bwa RDC havutse undi mutwe witwara gisirikare ukomeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 1, 2025
in Regional Politics
0
Mu Burasizuba bwa RDC havutse undi mutwe witwara gisirikare ukomeye.
135
SHARES
3.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu Burasizuba bwa RDC havutse undi mutwe witwara gisirikare ukomeye.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Colonel Innocent Kaina wari umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yitandukanyije na Leta ya Congo ashinga umutwe wa gisirikare ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Col.Kaina washinze uyu mutwe yigezeho kuba mubasirikare bakuru b’umutwe wa m23, ubwo uwo mutwe wigaruriraga ibice byinshi byo mu Burasizuba bwa RDC birimo n’umujyi wa Goma mu mwaka wa 2012.

Mu 2013 ubwo m23 yirukanwaga i Goma n’ingabo zirimo iza SADC na Monusco, uyu musirikare yahise ahungira muri Uganda ndetse mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2021 ubwo uriya mutwe wuburaga imirwano ari mubasirikare banze kuwiyungaho.

Kaina icyakora yavuze ko n’ubwo atakiri kumwe na m23 hari abana be bari kurwana muri uyu mutwe.

Mu gihe m23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi byo mu Burasizuba bwa Congo birimo imijyi ya Goma na Bukavu, Col.Innocent Kaina na we yamaze gushinga umutwe na wo ufite intego yo kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Uyu mutwe, Kaina yawise “Coalition National Pour la Liberation du Congo (CNLC),” mu gihe igisirikare cyawo cyitwa Forces National Pour la Liberation du Congo (FNLC).

Itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa 30/03/2025, ryerekana ko Col.Kaina ari we mugaba mukuru w’Ingabo wazo, mu gihe umuvugizi wazo yitwa Major Kasereka Andre.

Muri iryo tangazo, uyu mutwe wagaragaje ko ufite icyicaro ahitwa mu ntara ya Ituri, ba nyirawo bavuga ko mu byatumye bahitamo kuwurema harimo “imyitwarire y’ubutegetsi bwa Congo irangwa n’imibabaro Abanye-Congo baterwa n’imiyoberere mibi idashingiye ku ndangagaciro.

Mu byo Kaina n’umutwe we banenga Leta y’i Kinshasa, harimo ruswa, icyenewabo, guta muri yombi abana muburyo bunyuranyije n’amategeko, itoteza ndetse n’amacakubiri.

Uvuga kandi ko Abanye-Congo hakenewe ko bahabwa serivisi mu cyubahiro kandi biciye mu miyoborere myiza; ikindi akaba ari ngombwa ko RDC ivanwa mu bibazo irimo biterwa no kwikunda kw’abayiyobora.

Kaina yashinze muri Ituri umutwe ugamije gukuraho ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyuma y’iminsi mike Thomas Lubanga usanzwe ari inshuti ye na we ashinze muri iyi ntara ya Ituri umutwe nawo ufite intego nk’iyo.

Tags: IturiKainaUmutwe
Share54Tweet34Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda rwasubije Tshisekedi warushije kugira uruhare mu mfu z’abaturage be.

U Rwanda rwasubije Tshisekedi warushije kugira uruhare mu mfu z'abaturage be.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?