Mu Burasizuba bwa RDC havutse undi mutwe witwara gisirikare ukomeye.
Colonel Innocent Kaina wari umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yitandukanyije na Leta ya Congo ashinga umutwe wa gisirikare ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Col.Kaina washinze uyu mutwe yigezeho kuba mubasirikare bakuru b’umutwe wa m23, ubwo uwo mutwe wigaruriraga ibice byinshi byo mu Burasizuba bwa RDC birimo n’umujyi wa Goma mu mwaka wa 2012.
Mu 2013 ubwo m23 yirukanwaga i Goma n’ingabo zirimo iza SADC na Monusco, uyu musirikare yahise ahungira muri Uganda ndetse mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2021 ubwo uriya mutwe wuburaga imirwano ari mubasirikare banze kuwiyungaho.
Kaina icyakora yavuze ko n’ubwo atakiri kumwe na m23 hari abana be bari kurwana muri uyu mutwe.
Mu gihe m23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi byo mu Burasizuba bwa Congo birimo imijyi ya Goma na Bukavu, Col.Innocent Kaina na we yamaze gushinga umutwe na wo ufite intego yo kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Uyu mutwe, Kaina yawise “Coalition National Pour la Liberation du Congo (CNLC),” mu gihe igisirikare cyawo cyitwa Forces National Pour la Liberation du Congo (FNLC).
Itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa 30/03/2025, ryerekana ko Col.Kaina ari we mugaba mukuru w’Ingabo wazo, mu gihe umuvugizi wazo yitwa Major Kasereka Andre.
Muri iryo tangazo, uyu mutwe wagaragaje ko ufite icyicaro ahitwa mu ntara ya Ituri, ba nyirawo bavuga ko mu byatumye bahitamo kuwurema harimo “imyitwarire y’ubutegetsi bwa Congo irangwa n’imibabaro Abanye-Congo baterwa n’imiyoberere mibi idashingiye ku ndangagaciro.
Mu byo Kaina n’umutwe we banenga Leta y’i Kinshasa, harimo ruswa, icyenewabo, guta muri yombi abana muburyo bunyuranyije n’amategeko, itoteza ndetse n’amacakubiri.
Uvuga kandi ko Abanye-Congo hakenewe ko bahabwa serivisi mu cyubahiro kandi biciye mu miyoborere myiza; ikindi akaba ari ngombwa ko RDC ivanwa mu bibazo irimo biterwa no kwikunda kw’abayiyobora.
Kaina yashinze muri Ituri umutwe ugamije gukuraho ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyuma y’iminsi mike Thomas Lubanga usanzwe ari inshuti ye na we ashinze muri iyi ntara ya Ituri umutwe nawo ufite intego nk’iyo.
