Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bitakwira yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 1, 2025
in Regional Politics
0
Bitakwira yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bitakwira yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Justin Bitakwira yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda ndetse kandi akangurira Wazalendo kurwana bivuye inyuma.

Hari mu kiganiro yagiranye na Wazalendo i Uvira, aho yababwiraga ko u Rwanda rufite ibyitso muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Hariho ibyitso by’umwanzi muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Roho zacu zagurishijwe kuri Kagame. Kandi n’amadorali ijana ashobora kugura umuntu.”

Yakomeje agira ati: “Nahamagariye urundi rubyiruko gukurikira ingabo zacu. Ibi nabitanzeho ibisobanuro mu yindi nama nagiranye na Wazalendo.”

Bitakwira muri iki kiganiro yagaragaje ko u Rwanda ari rwo mwanzi Congo ifite.

Ati: “Duhanganye n’u Rwanda kandi iyi ntambara ntabwo ari intambara yo kurwanya perezida Felix Tshisekedi. Ni ugutwara igihugu cyacu.”

Yavuze kandi ko azahura na bayobozi ba Uvira kugira ngo bashakire igisubizo iyi ntambara barimo.

Yagaragaje kandi ko uruzinduko rwe muri iki gice cya Uvira ko rutagamije amacakubiri.

Ati: “Ntabwo nagiye muri Uvira ngo ntandukanye abantu, cyangwa ngo nsabe akazi, kubera ko ntabwo ndi umushomeri. Ndi umudepite. Nagiye muri Uvira kuzamura molare ya Wazalendo.”

Akomeza agira ati: “Kandi ndasezeranya n’abo muri Mwenga, Kalehe, Shabunda, ko imitima yacu iri kumwe na bo . Ndashishikaza abarwanira Nyangenzi, imitima yacu iri kumwe na bo.”

Justin Bitakwira yijeje ati: “Dufite ingabo zingenzi mu badepite bacu. Turakomeza kuzishyigira binyuze mu ngingo zitandukanye.”

Uyu depite Bitakwira ni umuntu wakunze kurangwa n’imvugo zivangura amoko kandi zibiba urwango izibasira by’umwihariko Abanye-Congo b’Abatutsi.

Tags: BitakwiraUrwangoUviraWazalendo
Share39Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Mu misozi ya Fizi hazindukiye imirwano ikaze .

Agezweho ku ngabo ziri mu Bibogobogo nyuma y'aho kwa Mulima habaye imirwano.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?