• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya kubirimo kuvugwa i Kisangani.

minebwenews by minebwenews
April 2, 2025
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya kubirimo kuvugwa i Kisangani.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kubirimo kuvugwa i Kisangani.

Umujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo usanzwe ari uwa gatatu ku bunini muri Congo nyuma y’uwa Kinshasa umurwa mukuru w’iki gihugu n’uwa Lubumbashi wo mu cyahoze ari Katanga, uravugwamo Ingabo z’Ababiligi n’abasirikare benshi b’utujoriti (abakomerekeye ku rugamba) ba FARDC.

Nk’uko aya makuru dukesha abaturiye i Kisangani abivuga, agaragaza ko muri icyo gice kirimo abasirikare b’Ababiligi n’abasirikare benshi bakomerekeye ku rugamba mu ruhande rwa RDC. Bamwe muri abo basirikare bakomerekeye mu ntambara zaberaga muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru, nk’i Goma n’i Bukavu n’ahandi.

Aya makuru agasobanura ko izi ngabo z’Ababiligi zageze muri iki gice mu byumweru bibiri bishyize, aho zaje zifite intego zibiri iyo kurinda ikibuga cy’indege cyaho cya Bangoka, ndetse no gutoza abasirikare ba FARDC kurwana.

Aya makuru agira ati: “Abasirikare b’Ababiligi barahari. Baraha i Kisangani. Baje gutanga amafunzo ku basirikare no gucunga ikibuga cy’indege cya Bangoka (Aéroport de Bangoka).

Ni amakuru avuga kandi ko muri iki gice cya Kisangani, umwanya uwo ari wo wose, gishobora kugwa mu maboko y’abarwanyi ba m23 ngo kuko abasirikare benshi ba FARDC bakirimo ari utujoriti.

Cyobikoze, aya makuru akomeza avuga ko m23 igihanganiye n’ingabo za Leta mu birometero 430 uvuye mu mujyi wa Kisangani werekeza i Walikale. Bivuze ko intambara ikiri kure n’uyu mujyi.

Ariko ngo mu gihe uyu mutwe wa m23 woramuka ufashe umujyi muto wa Lubutu, ngo nta gushidikanya ingabo za Congo ziri i Kisangani zahita zikuramo akabo karenge. Ubundi uyu mujyi ukigarurirwa n’aba barwanyi bo muri m23.

Kisangani usibye kuba ari umujyi wa gatatu ku bunini muri Congo, ni na wo urimo ibirindiro bikuru bya zone ya gatatu y’ingabo za FARDC ikuriwe na Lt.Gen. Pacifique Masunzu uwo benewabo bashinja kwihakirizwa kuri leta y’i Kinshasa akabica no kubagambanira.

Mu minsi mike ishize indege za drones zavaga aha i Kisangani zigatera ibisasu mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe, hari nubwo yabiteye ku kibuga cy’indege cya Minembwe biracyangiriza kubi.

Mu gihe rero, iki gice cyoja mu maboko y’abarwanyi ba m23 Abanyamulenge bobishimira Imana, kuko Kisangani iri mumateka atazatuma bayibagirwa nyuma y’aho ivuyemo igitero kigasiga gihitanye ubuzima bwa General Makanika Intwari y’i Mulenge.

Tags: AbabiligiFardcKisanganiM23Utujoliti

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?