Jean Pierre Bemba yashijwe kubiba amacakubiri muri RDC.
Sosiyete sivili yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo irarega minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, Jean Pierre Bemba Gombo, kurema amacakubiri n’inzangano hagati y’Abanye-kongo bavuga ururimi rw’Ilingala n’abavuga ururimi rw’ Igiswahili.
Ahagana tariki ya 01/04/2025, ni bwo itsinda ry’impuguke ry’imiryango itegamiye kuri Leta riyobowe na Dieudonne Mushagalusa ryiyambaje umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo kugira ngo akurikirane icyo risobanura kubyo rishinja Jean Pierre Bemba kumvugo zibiba urwango akomeje gukwirakwiza, binyuze mu nama akoresha zigamije gukangurira urubyiruko kujya mu gisirikare.
Umuhuza bikorwa w’iyi miryango itegamiye kuri Leta, yatangaje ko amagambo ya Jean Pierre Bemba abangamiye cyane ubumwe bw’igihugu no kubana neza.
Yagize ati: “Twakurikiranye amagambo ashobora gufatwa nko guteza amakimbirane hagati ya Bangala n’abandi bose. Jean Pierre Bemba yiha uburenganzira butari ubwe bwo guha ubwenegihugu, cyane cyane ubwenegihugu bw’u Rwanda uwo ashatse kandi akambura ubwenegihugu bwa Congo uwo atekereza ko atujuje ibyo asaba cyangwa uwo atekereza ko ashobora kwambura ubwenegihugu bwe.”
Uyu muyobozi ukuriye imiryango itegamiye kuri Leta yakomeje agaragaza ko disikuru zibiba amacakubiri, inzangano ndetse no kwanga abanyamahanga ntabwo zamaganwa gusa n’itegeko nshinga ry’iki gihugu ahubwo binanyuranya n’icyifuzo cyo kubana neza gishyingikiwe n’umuryango w’Abibumbye.
Nyuma y’ibi ibiro bya minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho byijeje kuzagira icyo bizatangaza kuri ibi birego vuba. Ariko kugeza ubu ntacyo birabivugaho.