Michelle Obama yatanze umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye na Obama.
Michelle Obama yamaganye ku mugaragaro abavuga ko yatandukanye n’umugabo we Barrack Obama, avuga ko ibyo ari ibihuha byambaye ubusa.
Ibyo kuvuga ko Michelle Obama yatandukanye n’umugabo we, byatangiye kuvugwa nyuma y’aho uyu mugore ataragiherekeza umugabo we mu bikorwa byo kurwego rwo hejuru, harimo no kuba ataraherekeje Obama mu muhango wo kurahira kwa perezida Donald Trump ndetse no mu muhango wo gushyingura uwahoze ari perezida w’Amerika Jimmy Carter. Ibi byatumye bihwihwisa ko bashobora kuba baratandukanye.
Mu kiganiro Michelle Obama umugore wuwahoze ari perezida w’Amerika yamaze gushyira hanze, yasobanuye ko ubu ari mumwanya wo kugenzura ingengabihe nk’umugore ukuze.
Avuga ko abantu batashoboye kwemera ko yifatira icyemezo we ubwe, ahubwo ko bishyizemo umugabo we nkaho bagiye gutandukana.
Ati: “Bishyizemo ko umugabo wanjye nanjye turimo gutandukana. Ariko nyama sibyo. Nababivuze baribeshye.”
Michelle Obama yavuze ko yumva hari icyo yishinja mu mutima we kubera ukuntu hari inshingano zimwe yikuyemo.
Yagize ati: “Icyo ni kintu twebwe nk’abagore, ntekereza ko tugorwa na cyo nko kumva ko twatengushye abantu.”
“Ndashaka kuvuga ko ari uko bimeze cyane, kuburyo uyu mwaka abantu batashoboraga no kwiyumvisha ko ari amahitamo yanjye nari ndimo gukora ku bwanjye, kuburyo byabaye ngombwa ko bishyiramo ko umugabo wanjye nanjye turimo gutandukana.”
“Ariko mukuri ndi umugore ukuze ngomba kwifatira ibyemezo runaka , sibyo? Ariko kandi ibyo nibyo sosiyete idukorera nk’abagore.”
Yageze aha agira ati: “Nahisemo gukora icyari kinogeye cyane kurusha ibindi, kandi icyo nakoze narinkwiye gukora n’icyo nakoze.”
Michelle Obama kandi yavuze ko hari n’ibindi yitayeho, bijyanye n’imyigire y’abana aho yagize ati: “Hari n’ibindi nitayeho nshishikajwe no kwita k’uburezi bw’abana b’abakobwa banjye.”
Kubwe avuga ko ibyo ari byo byatumye atabana na Barrack Obama muri iriya mihango yavuzwe haruguru. Ariko ko bakibanye n’umugabo we nk’umugore n’umugabo.