Papa Fransisco yasize avuze uburyo azashyingurwa bitandukanye nuko byakorwaga mbere! Ibirambuye…
Papa Francisco wari ufite imyaka 88 y’amavuko yitabye Imana.
Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’idini Gatolika ku isi bwashyize hanze, rikaba ryasomewe i Vatikan risomwa na Kardinal Kevin Ferrell.
Muri iryo tangazo yavuze ko Papa Fransisco yacikanye igihe c’isaha ya saa 7:35 z’igitondo ku masaha y’i Vatikani.
Bigenda gute iyo Papa apfuye:
Gushyingura Papa byahoze ari umuhango ukomeye kandi wategurwaga n’abayobozi ba komeye bo muri iri dini rya Gatolika, ariko mu minsi mike ishize, Papa Fransisco yemeza ko uwo muhango ugomba kuzajyutegurwa muburyo bworoheje.
Abandi bamubanjirije bahambwaga mu masanduku atatu akozwe mu biti bikomeye bya Sipure bimeze nk’ibyuma. Ibyo biti akaba ari ibyo mu bwoko bwa zinki.
Fransisco we avuga ko akwiye kuzashyingurwa mu isanduku y’igiti cyoroheje irimo umwambaro w’icyuma cya zink imbere.
Ubundi kandi apfuye yavanyeho umugenzo wo gushyira umurambo wa Papa ku ruhimbi rwizamuye ruzwi nka katafalike, muri Bazilila ya mutagatifu Petero kugira ngo ushyirwe ahagaragara abantu bawurebe.
Papa Fransisco yavuze ko abazaza ku mwunamira bazajya bareba umurambo uri mu isanduku ifunguye.
Uyu Papa avuga kandi ko agomba kuzashyingurwa hanze ya Vatikani, akazashyingurirwa muri Bazilika ya mutagatifu Mariya mukuru, imwe muri zabazilika 4 za Papa zibarizwa i Roma.
Ibitangazamamakuru byinshi, birimo n’icya BBC byavuze ko ubupapa bwa Fransisco bwazanye ibintu byinshi bishya, nubwo yakomeje kuvugurura kiliziya Gatolika, ariko yakomeje gukundwa n’abayoboke benshi b’idini Gatolika.
Yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika no mu karere k’isi y’Amajyepfo. Kuva igihe cya Papa Gregori wa III wavukiye muri Siriya yapfuye mu 741, nta wundi mwepesikopi wa Roma wari waratoranyijwe atari Umunyaburayi.
Ikindi ni uko yari Papa wa mbere ukomoka mu muryango w’aba Yezuwite(Jeswit), umuryango utaravuzwe neza kandi wanakunze gukekwaho byinshi na Roma mu mateka.
Uwamubanjirije, ari we Papa Benedigito wa 16, yabaye uwa mbere usize ubupapa ku bushake mu gihe cy’imyaka hafi 600 kuko mu gihe cy’imyaka hafi icumi, ubusitani bwa Vatikani bwari bufite aba Papa babiri. Uyu Benedigito, nk’uko yari azwi icyo gihe nka Kalidinali Bergogilio wo muri Argentine, yari yarengeje imyaka 70 ubwo yatangiraga ubupapa mu 2013.