AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa bagize icyo bumvikanaho i Doha.
Intumwa za AFC/M23 n’intumwa za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu biganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar haribyo zamaze kumvikanaho, bifasha kugarura ituze n’amahoro mu gihugu.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 , aho rinagaragaza ko ryasomwe kuri televisiyo y’igihugu. Iri tangazo rikaba ibirikubiyemo bimenyekanisha ko impande zombi haribyo zumvikanyeho mu biganiro by’i Doha.
Muri iryo tangazo, AFC/M23 ivuga ko mu rwego rw’ubushake bwa buri ruhande ku ntambara binyuze mu nzira y’amahoro, intumwa za Leta ya Congo n’iza AFC/M23 zagiranye ibiganiro bigamije amahoro bibonwa na Leta y’i Doha muri Qatar.
Rikomeza rivuga ko nyuma y’ibiganiro byubaka kandi byo kubwizanya ukuri, abahagarariye guverinoma ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 bemeranyije gukorera hamwe kugira ngo bagere ku mwanzuro wo gushyiraho agahenge k’imirwano kandi kubahiizwe.
Abari mu biganiro kandi biyemeje kugira icyo bakora kugira ngo bahagarike imirwano, imvugo z’urwango no gutera ubwoba, kandi bagashishikariza abatuye RDC kubahiriza iyo myanzuro.
Itangazo rivuga ko abari mu biganiro biyemeje kubahiriza imyanzuro yafashwe kugira ngo ibe imbarutso yo gutangira ibiganiro byubaka mu rwego rwo kugira ngo amahoro aboneke mu Burasizuba bw’iki gihugu no mu karere.
Ibyo biganiro ngo biziga impamvu zimbitse zihishe inyuma y’ibibazo biriho ubu muri RDC kugira ngo bibashe gukemura burundu no kurangiza intambara z’urudaca ziri muri iki gihugu.
Uruhande rwa AFC/M23 rwiyemeje kubahiriza iyo myanzuro mu gihe cy’ibiganiro kugeza bigeze ku mwanzuro wa nyuma.
Abari mu biganiro basabye abaturage b’iki gihugu, abakuriye amadini n’itangazamakuru gushyigikira ibyavuzwe mu rwego rwo gutanga icyizere.
Hagataho, hategerejwe kuzamenya igihe abaganira biyemeje cyo kuzakomeza ibyo biganiro n’ababyitabira kugira ngo buri ruhande rugire icyo rukora.