Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye intwaro 3 zikaze igisirikare cya RDC kirimo kugura zigifasha guhashya AFC/M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 24, 2025
in Regional Politics
0
Havuzwe aho ingabo za FARDC zerekeje ziva mu mujyi wa Uvira.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye intwaro 3 zikaze igisirikare cya RDC kirimo kugura zigifasha guhashya AFC/M23.

You might also like

Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) kiri mu biganiro n’imwe muri sosiyete zo mu Bushinwa, mu rwego rwo kugira ngo iyigurisheho drones z’intambara zitatu.

Aya makuru yashyizwe hanze na Africa intelligence, aho yatangaje ko sosiyete yitwa Catic yo mu Bushinwa iri mu biganiro n’igisirikare cya RDC kugira ngo iyigurisheho drones z’intambara zitatu zo mu bwoko bwa “Wing Loong.”

Iki gitangazamakuru kikaba cyagaragaje ko igisirikare cya RDC gishaka kugura izi ndege zitagira abapilote kugira ngo kizifashishe mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho mu Burasizuba bwa Congo.

Iyi mitwe yombi kuri ubu igenzura ibice byinshi byo mu Burasizuba bw’iki gihugu, ubwo ni mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, kuko ifite n’imijyi irimo uwa Goma n’uwa Bukavu.

Aya makuru akomeza avuga ko ziriya drones uko ari zitatu, iki gisirikare cya RDC gishobora kuzazitangaho abarirwa muri $ miliyoni 200.

Mu biganiro impande zombi ziri kugirana harimo kuba iriya sosiyete ya Catic igomba kumara amezi ane yigisha igisirikare cya RDC gukoresha ziriya drones.

Harimo kandi ingingo yuko iriya sosiyete igomba gufasha RDC gusana ziriya drones byibura mu gihe cy’imyaka itanu.

RDC iravugwa muri uyu mugambi wo kugera ziriya drones mu gihe yari imaze iminsi iganira na M23 i Doha muri Qatar.

Ibi biganiro bikaba bitanga icyizere bikurikiranye n’itangazo AFC/M23 yaraye ishyize hanze ndetse kandi rigasomwa kuri televisiyo y’igihugu ya Congo, izwi nka RTNC.

Ariko kandi M23 mu minsi ishyize yari yavuye mu mujyi wa Walikale, ariko aha’rejo ku wa gatatu yongeye gufata iki gice, nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC zikomeje kuyishoraho ibitero.

Ubundi kandi igisirikare cya RDC kiri mu biganiro byo kugura drones z’intambara, mu gihe mu myaka ibiri ishyize cyari cyaguze drones icyenda zo mu bwoko bwa CH-4 zo mu Bushinwa, gusa birangira abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bazihanuye zose kwari 9.

Tags: ChinaFardcWing Loong
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

by Bruce Bahanda
June 16, 2025
0
Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye. Butoti Paul, umusaseridoti wa kiliziya gatolika i Bujumbura, yahagaritswe n'inzego zishinzwe umutekano kubera misa yasomeye muri ekeleziya gatolika. Ku...

Read moreDetails

Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

by Bruce Bahanda
June 16, 2025
0
Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

Nyuma yo guhura n'abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye. Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Abibumbye muri Congo, akaba n'umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita yizeye ko...

Read moreDetails

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

by Bruce Bahanda
June 15, 2025
0
Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

Ibyo gusinya amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo si byanone. Mu gihe Leta Zunze ubumwe z'Amerika zifuza ko u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo muri...

Read moreDetails

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

by Bruce Bahanda
June 14, 2025
0
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi. Kikaya Bin Karubi, usanzwe ari mu bantu bahora hafi ya Joseph Kabila Kabange, akaba n'umujyamama we, ni...

Read moreDetails

Kenya department Of Refugee Service Crack Down on Sim Card Fraud.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Kenya department Of Refugee Service Crack Down on Sim Card Fraud.

Kenya Department of Refugee Service Cracks Down on SIM Card Fraud The Department of Refugee Service (DRS) has issued a stern warning to refugees in Kenya, urging them...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Trump yiyamye Abanye-Congo agira n’icyo avuga kuri RDC.

Perezida Trump yiyamye Abanye-Congo agira n'icyo avuga kuri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?