Hamenyekanye intwaro 3 zikaze igisirikare cya RDC kirimo kugura zigifasha guhashya AFC/M23.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) kiri mu biganiro n’imwe muri sosiyete zo mu Bushinwa, mu rwego rwo kugira ngo iyigurisheho drones z’intambara zitatu.
Aya makuru yashyizwe hanze na Africa intelligence, aho yatangaje ko sosiyete yitwa Catic yo mu Bushinwa iri mu biganiro n’igisirikare cya RDC kugira ngo iyigurisheho drones z’intambara zitatu zo mu bwoko bwa “Wing Loong.”
Iki gitangazamakuru kikaba cyagaragaje ko igisirikare cya RDC gishaka kugura izi ndege zitagira abapilote kugira ngo kizifashishe mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho mu Burasizuba bwa Congo.
Iyi mitwe yombi kuri ubu igenzura ibice byinshi byo mu Burasizuba bw’iki gihugu, ubwo ni mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, kuko ifite n’imijyi irimo uwa Goma n’uwa Bukavu.
Aya makuru akomeza avuga ko ziriya drones uko ari zitatu, iki gisirikare cya RDC gishobora kuzazitangaho abarirwa muri $ miliyoni 200.

Mu biganiro impande zombi ziri kugirana harimo kuba iriya sosiyete ya Catic igomba kumara amezi ane yigisha igisirikare cya RDC gukoresha ziriya drones.
Harimo kandi ingingo yuko iriya sosiyete igomba gufasha RDC gusana ziriya drones byibura mu gihe cy’imyaka itanu.
RDC iravugwa muri uyu mugambi wo kugera ziriya drones mu gihe yari imaze iminsi iganira na M23 i Doha muri Qatar.
Ibi biganiro bikaba bitanga icyizere bikurikiranye n’itangazo AFC/M23 yaraye ishyize hanze ndetse kandi rigasomwa kuri televisiyo y’igihugu ya Congo, izwi nka RTNC.
Ariko kandi M23 mu minsi ishyize yari yavuye mu mujyi wa Walikale, ariko aha’rejo ku wa gatatu yongeye gufata iki gice, nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC zikomeje kuyishoraho ibitero.
Ubundi kandi igisirikare cya RDC kiri mu biganiro byo kugura drones z’intambara, mu gihe mu myaka ibiri ishyize cyari cyaguze drones icyenda zo mu bwoko bwa CH-4 zo mu Bushinwa, gusa birangira abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bazihanuye zose kwari 9.