Gira ibyo umenya ku mitego RDC yagiye itega AFC/M23 na yo ikayivumbura.
Ibiganiro by’imishikirano by’ihuriro rya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bibera i Doha muri Qatar, byagiye bigira imbogamizi bitewe nuko impande zombi haribyo zitahurizaga hamwe.
Impamvu yo guhagarara kw’ibi biganiro yavuye kukuba RDC yarafunguye abantu batanu batari ku rutonde rw’abo AFC/M23 yasabaga ko bafungurwa mu rwego rwo kugaragaza ko ubutegetsi bw’iki gihugu bushaka kumvikana nayo.
AFC/M23 ivuga ko abo Leta y’i Kinshasa yafunguye ari abakekwaho gukorana na murumuna wa Corneille Nangaa (umuyobozi wa AFC), Christophe Baseane Nangaa, wahoze ari guverineri w’i ntara ya Hau-Uele.
Gufungurwa kw’abantu bari ku rutonde AFC/M23 yashyikirije umuhuza ari we igihugu cya Qatar kwari gushingiye ku kuba iri huriro ryarakuye abarwanyi baryo mu mujyi wa Walikale no mu bindi bice bihana imbibi.
Rero, byageze ku wa 22/04/2025 RDC na AFC/M23 bitarumvikana ku magambo akwiye kwandikwa muri raporo y’ibiganiro bimaze iminsi bibera muri Qatar.
Kinshasa yifuza ko muri iyi raporo handikwa ko impande zombi zumvikanye ku ngingo runaka nyuma y’inama yahurije i Doha perezida Felix Tshisekedi wa Congo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda, tariki ya 18/03/2025.
AFC/M23 yabonye ko kongera amazina y’abakuru b’ibihugu muri iyi raporo byari kugaragaza ko AFC/M23 ifite aho ihuriye n’amakimbirane amaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na RDC.
Iri huriro rya AFC/M23 ryagaragaje ko ikibazo cyaryo ntaho gihuriye n’u Rwanda, risobanura ko rifite ibyifuzo byaryo kuri Leta ya Congo, cyane ko rigizwe n’abanye-kongo.
RDC kandi yasabaga ko muri iyo raporo handikwa ko yo na AFC/M23 bisaba imitwe yitwaje intwaro yose kurambika intwaro hasi, ariko na byo iri huriro ryarabyanze, rigaragaza ko haba harimo kujijisha.
AFC/M23 yagaragaje ko n’ubusanzwe, ingabo za Congo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro yose yibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, bityo ko bishobora kwitwa ko yasenyutse ariko igikorera muri Leta.
Ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye gukura abarwanyi mu mujyi wa Walikale, yasabye abawutuye kwishyira kuri gahunda kugira ngo birindire umutekano. Iburira n’ ihuriro ry’ingabo za Congo ko niriyigabaho ibitero, izawisubiza.
Ingabo za Congo n’imitwe ya Wazalendo byatangiye kugenzura umujyi wa Walikale n’ibindi bice bihana imbibi ubwo AFC/M23 yabivagamo, byigamba ko byatsinze urugamba, byirukana umwanzi.
Kuva ku gicamunsi cyo ku wa 22/04/2025, imirwano yubuye mu gace ka Kibati gaherereye muri teritware ya Walikale, ku muhanda ugana mu bindi bice birimo n’umujyi wa Walikale.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC muri zone ya gatatu, Major Nestor Mavudisa, yatangaje ko abasirikare babo bari gukomeza ibirindiro mu rwego rwo gukumira AFC/M23 mu gihe yageragezaga kwisubiza ibice yavuyemo.
Hari ubwoba bwuko nyamu y’aho ibiganiro byaberaga muri Qatar bihagaze, imirwano ishobora gufata intera ndende cyane ko buri ruhande ruvugwaho kwitegura intambara, haba mu buryo bw’ubwirinzi no kwagura ibirindiro.