Iby’uruzinduko rwa minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi i Kampala, i Bujumbura na Kinshasa.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yagiriye uruzinduko i Kampala muri Uganda, i Bujumbura mu Burundi n’i Kinshasa muri Congo. Uruzinduko rwe rukaba rugamije gukomeza ubushuti bw’igihugu cye n’ibi bihugu cyane cyane ku Burundi.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize ni bwo Maxim Prevot yageze i Bujumbura nyuma yokuva i Kampala. Avuye i Bujumbura yahise yerekeza i Kinshasa muri RDC.
Ari i Bujumbura yavuze ko kuhagera kwe atari impanuka hubwo ko u Bubiligi ubu bushaka ko bwo n’u Burundi baba “inshuti zikomeye z’ahazaza.”
Yanabwiye abanyamakuru ko uruzinduko rwe i Bujumbura n’i Kampala, u Bubiligi bwabonye ko ari ngombwa ngo kuko busanga perezida wa Uganda Museveni umaze imyaka 40 k’u butegetsi bubona ko afite ibisubizo bishoboka mu karere k’ibiyaga bigari.
Abwira abanyamakuru kandi ko no kuza i Bujumbura kwe ari ukwibutsa ko u Bubiligi bufata u Burundi nk’igihugu cy’ingenzi, kandi kizakomeza kuba ingenzi mu kubona ibisubizo n’amahoro mu karere.
Aha i Bujumbura yavuze ko mu gihe u Burundi bwatumiwe na Congo kuyifasha ku rwanya umwanzi, ariko ko hari bindi bihugu byitumiye ku butaka bwa RDC bihatera ibibazo.
Ati: “Ibindi bihugu byaritumiye kubutaka bwa RDC bihatera ibibazo.”
Yongeyeho ati: “Ntabwo turwanya u Rwanda, ahubwo dushyigikiye amategeko mpuzamahanga, dushyigikiye kubaha ubusugire bw’igihugu.”
Uyu minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi i Kampala yabonanye na perezida Yoweli Kaguta Museveni, ahavuye yahise yerekeza i Bujumbura aho naho yabonanye na perezida Evariste Ndayishimiye.
Avuga ko kubera uruhare rw’u Rwanda mu ntamabara muri RDC ari yo mpamvu u Bubiligi n’ibindi bihugu byafashe ibihano ku Rwanda.
Maxime Prevot yagize ati: “Turashima imyanzuro ishobora gufatwa n’u Burundi mu gushaka amahoro mu karere no kubaka ubukungu biciye mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere.”
Uruzinduko rwa Maxime ni rwo rwa mbere rubayeho nyuma y’imyaka 10 nta mutegetsi w’u Bubiligi wo ku rwego rwa minisitiri ugera mu Burundi kuva mu mpagarara za politiki zo mu 2025.
Mu gihe Maxime avuga ko u Bubiligi bushaka kongera kubyutsa umubano n’u bufatanye n’u Burundi bakaba inshuti zikomeye z’ahazaza, u Bubiligi n’u Rwanda mu kwezi gushize byaciye umubano wa Politiki n’ubufatanye.
U Bubiligi bushinja u Rwanda kohereza ingabo gufasha umutwe wa M23, mu gihe n’u Rwanda narwo rushinja u Bubiligi kubogamira kuri Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo no gutobera inyungu z’u Rwanda mu mahanga. U bundi kandi u Rwanda rutera utwatsi ibyo rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ndetse n’uyu mutwe ubwawo urabihakana.
U Bubiligi ni igihugu cyahoze gikoloniza u Burundi, RDC n’u Rwanda. Iki gihugu cyashyize imbaraga mu kibazo cy’intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo.
Kuko nyuma yo kuva i Kampala, akajya i Bujumbura, Maxine yahise akomereza i Kinshasa aho naho bivugwa ko yabonanye na bategetsi baho barimo kandi ko yabonanye na perezida Felix Tshisekedi w’iki gihugu.
