Perezida Trump yagaragaje ko ayoboye Isi.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yavuze ko usibye kuba ayoboye igihugu cye cya Amerika anayoboye Isi yose, anavuga ko iyi manda imushimisha ugereranyije niya mbere.
Perezida Trump yabigarutseho ubwo yarimo yizihiza amezi atatu amaze k’u butegetsi muri iyi manda ye ya kabiri.
Yagize ati: “Muri manda ya mbere nacunganaga n’ibintu bibiri gusa: kuyobora Amerika no gucungana n’imibereho gusa. Ariko muri iyi manda ya kabiri ndayobora Amerika n’isi yose.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’igihangange ku isi yavuze ko bitandukanye no mu bihe byashyize, ubu yishimira gukora inshingano zirimo ibikorwa bifite ingufu.
Muri iki kiganiro na The Atlantic, yanabajijwe niba ashobora kuziyamamariza manda ya gatatu, undi nawe asubiza ko ntabyo ashaka ngo nubwo ari ikintu gikomeye, ariko ko kandi bigoranye ku bigeraho.