• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi zerekeje mu Minembwe kuhatera.

minebwenews by minebwenews
May 1, 2025
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi zerekeje mu Minembwe kuhatera.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zerekeje mu Minembwe kuhatera.

You might also like

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko k’u mogoroba w’ahar’ejo ku wa gatatu tariki ya 30/04/2025, igitero cy’ingabo z’u Burundi zisanzwe zifatanya n’iza Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo zerekeje mu Minembwe kuhagaba igitero.

Minembwe ni ikomine, iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ahanini ikaba ituwe cyane n’Abanyamulenge.

Minembwe Capital News yamenye ko hari igitero cyagiye kuhatera, giturutse mu Bibogobogo, kandi ko kigizwe n’abasirikare barenga ijana bo mu ngabo z’u Burundi.

Umutangabuhamya wahezaga Minembwe Capital News aya makuru yanavuze ko ku mugoroba w’ahar’ejo iki gitero cyageze kwa Mulima ndetse ko ari naho cyaraye.

Yagize ati: “Ubu nkwandikira igitero cy’abasirikare b’u Burundi bagera ku 104 cyazamutse mu Minembwe kuhatera. Giturutse mu Bibogobogo. Ku mugoroba cyageze kwa Mulima ni naho kiraye.”

Agace ko kwa Mulima gaherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.

Komine ya Minembwe, Twirwaneho yayifashe tariki ya 21/02/2025, nyuma yo kuyirukanamo ingabo z’u Burundi n’iza Congo.

Ingabo z’u Burundi zimaze igihe kirekire zihangana n’ umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu misozi y’i Mulenge, kuko n’ejobundi ku wa kabiri zagabye igitero kuri iyi mitwe ibiri mu Rugezi mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa Minembwe.

Ni mu gihe kandi no mu cyumweru gishize, habaye ihangana rikomeye hagati y’izi mpande zombi, ndetse amakuru akavuga ko muri iryo hangana ryaguyemo abasirikare b’u Burundi benshi, harimo n’abafashwe matekwa.

Si mu Rugezi gusa, Twirwaneho na M23 byagiye bihanganira n’izi ngabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa, kuko no mu Mikenke baraharwaniye mu bihe bitandukanye.

Kugeza n’ubu izi ngabo z’u Burundi ziracyafite n’ibirindiro mu duce dutandukanye two mu nkengero za Mikenke, nk’ahitwa mu Rwitsankuku, Nyamara, Gipupu no mu Bijombo.

Ni nyuma y’aho uyu mutwe wa Twirwaneho uzirukanye mu Mikenke tariki ya 22/02/2025 ukahafata.

Ku rundi ruhande, izi ngabo z’u Burundi mbere yuko zihaguruka ziva mu Bibogobogo zerekeza kugaba igitero mu Minembwe, zabanje kwakira ababo basirikare baje kubasimbura muri Bibogobogo, bakaba nabo baturutse i Baraka.

Hari n’andi makuru avuga ko abasirikare bari aha mu Bibogobogo baba ab’u Burundi n’aba FARDC ko isaha iyari yo yose bashobora gutanga umusaada mu Minembwe.

Bisanzwe bizwi ko Ingabo z’u Burundi ziri mu Burasizuba bwa Congo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali n’uwa Wazalendo, ndetse n’ingabo za Congo.

Igitangaje, iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, rinafatikanya no kunyaga Inka z’Abanyamulenge, no kubagabaho ibitero. Usibye nibyo ibitero by’iri huriro rinasahura mu mazu y’Abanyamulenge, ubundi kandi rikicya aba Banyamulenge ribaziza ubwoko bwabo Abatutsi.

Tags: IgiteroIngabo z'u BurundiMinembwe
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails
Next Post
Perezida w’u Burundi yongeye kuvuga amagambo ashotora u Rwanda.

Perezida w'u Burundi yongeye kuvuga amagambo ashotora u Rwanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?