• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Doha hahuriye intumwa z’ibihugu bitanu ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.

minebwenews by minebwenews
May 1, 2025
in Regional Politics
0
I Doha hahuriye intumwa z’ibihugu bitanu ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Doha hahuriye intumwa z’ibihugu bitanu ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije mu mujyanama wa perezida w’iki gihugu kubyerekeye Afrika, Massad Boulos, yahuriye i Doha muri Qatar n’abayobozi bahagarariye u Rwanda, Repubulika ya demokarasi ya Congo, Togo n’u Bufaransa.

Ni amakuru yashyizwe hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 30/04/2025 n’ibiro bya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Qatar, aho bigaragaza ko izi ntumwa zahuye nyuma yuko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, bahuriye i Doha tariki ya 18/03/2025.

Ibi biro bikavuga ko ibiganiro byibanze ku gushyira imbaraga ku kibazo cy’u mutekano mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse n’ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri Congo, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Bikomeza bivuga ko izi ntumwa zashimye umuhate wa Qatar mu kumviikanisha AFC/M23 na Leta ya Congo, mu gufasha ko imirwano ihagarara.

Banashimye kandi ko ikibazo gikmurwa mu gushaka amahoro arambye, haherewe mu mizi.

Izi ntumwa z’ibi bihugu zisanga kandi ari ngombwa ko ubusugire bw’ibihugu bugomba kubahirizwa.

Ubundi kandi izi ntumwa zasabye ko hakomeza intambwe yatewe n’imiryango ya SADC na EAC mu nama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 08/02/2025.

Bashimye kandi amasezerano yasinyiwe i Washington DC, tariki ya 25/04/2025, bavuga ko azatanga umusanzu ukomeye kandi akarushaho kuzamura icyizere, guhagarika imirwano, no gukemura ikibazo mu mahoro, mu ntambara iri mu Burasizuba bwa Congo.

Ibintu bisa nk’ibiri kujya mu buryo mu Burasizuba bwa Congo nyuma y’ibiganiro byagiye bikorwa n’abahuza batandukanye barimo na Qatar.

Ibi byatumye ingabo za SADC zarwanaga ku ruhande rwa Leta ya Congo zifata icyemezo cyo gucyura abasirikare bayo n’ibikoresho byabo.

Tags: IntumwaQatarRdcRwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?