• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Doha hahuriye intumwa z’ibihugu bitanu ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.

minebwenews by minebwenews
May 1, 2025
in Regional Politics
0
I Doha hahuriye intumwa z’ibihugu bitanu ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Doha hahuriye intumwa z’ibihugu bitanu ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije mu mujyanama wa perezida w’iki gihugu kubyerekeye Afrika, Massad Boulos, yahuriye i Doha muri Qatar n’abayobozi bahagarariye u Rwanda, Repubulika ya demokarasi ya Congo, Togo n’u Bufaransa.

Ni amakuru yashyizwe hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 30/04/2025 n’ibiro bya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Qatar, aho bigaragaza ko izi ntumwa zahuye nyuma yuko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, bahuriye i Doha tariki ya 18/03/2025.

Ibi biro bikavuga ko ibiganiro byibanze ku gushyira imbaraga ku kibazo cy’u mutekano mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse n’ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri Congo, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Bikomeza bivuga ko izi ntumwa zashimye umuhate wa Qatar mu kumviikanisha AFC/M23 na Leta ya Congo, mu gufasha ko imirwano ihagarara.

Banashimye kandi ko ikibazo gikmurwa mu gushaka amahoro arambye, haherewe mu mizi.

Izi ntumwa z’ibi bihugu zisanga kandi ari ngombwa ko ubusugire bw’ibihugu bugomba kubahirizwa.

Ubundi kandi izi ntumwa zasabye ko hakomeza intambwe yatewe n’imiryango ya SADC na EAC mu nama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 08/02/2025.

Bashimye kandi amasezerano yasinyiwe i Washington DC, tariki ya 25/04/2025, bavuga ko azatanga umusanzu ukomeye kandi akarushaho kuzamura icyizere, guhagarika imirwano, no gukemura ikibazo mu mahoro, mu ntambara iri mu Burasizuba bwa Congo.

Ibintu bisa nk’ibiri kujya mu buryo mu Burasizuba bwa Congo nyuma y’ibiganiro byagiye bikorwa n’abahuza batandukanye barimo na Qatar.

Ibi byatumye ingabo za SADC zarwanaga ku ruhande rwa Leta ya Congo zifata icyemezo cyo gucyura abasirikare bayo n’ibikoresho byabo.

Tags: IntumwaQatarRdcRwanda
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Iby’umusirikare w’u Burundi wo mu mutwe udasanzwe uheruka gufatwa matekwa na Twirwaneho i Mulenge.

Iby'umusirikare w'u Burundi wo mu mutwe udasanzwe uheruka gufatwa matekwa na Twirwaneho i Mulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?