U Buhinde mu mugambi wo gutera Pakistan.
Abategetsi bo muri Pakistan batangaje ko bafite amakuru ahagije ko u Buhinde bwiteguye kugaba igitero cya gisirikare mu gihugu cyabo.
Byatangajwe na minisitiri w’itangazamakuru wa Pakistan, ubwo yavuganaga ko afite amakuru yizewe ko u Buhinde buri kwitegura kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu gihe cya vuba.
Ni nyuma yuko ku wa kabiri w’icyumweru gishize minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero, cyishe abantu cyagabwe muri Kashimir itavugwaho rumwe mu buryo ubwo ari bwo bwose babona bukwiye.
Ba mukerarugendo 26 b’Abahinde barashwe n’abagabye igitero mu gitero cyagabwe hafi y’umujyi w’u musozi wa Pahalgam muri Kashimir m’u Buhinde.
Uyu minisitiri w’itangazamakuru, Attaullah Tarar, yatangaje ko New Delhi ishaka gukoresha icyo gitero cyo mu cyumweru gishize cyibasiye abasivili nk’urwitwazo kugira ngo ikore ibindi bikorwa bya gisirikare.
Attaullah Tarar akoresheje urubuga rwa x yagize ati: “Pakistan ifite amakuru yizewe ko u Buhinde buteganya kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu masaha make ari imbere bitwaje ibirego bidafite ishingiro kandi byahimbwe ko yagize uruhare mu byabaye i Pahalgam.”
Avuga ko Islamabad yiteguye gufatanya mu iperereza ryizewe, mu mucyo kandi ryigenga ryakorwa na komisiyo idafite aho ibogamiye ku gitero cya Pahalgam.
Yongeyeho ati: “Pakistan irongera gushimangira ko igikorwa nk’icyo cya gisirikare icyo ari cyo cyose cy’u Buhinde kizasubizwa byanze bikunze.”
Ku ruhande rw’u Buhinde, minisitiri Modi yabwiye abayobozi b’ingabo ko “yabonanye na minisitiri w’ingabo, Rajnath Singh, umujyanama we mu by’u mutekano ndetse n’abajenerali bakuru mu rugo rwe bwite, nk’uko amakuru ava mu nzego za Leta atangazwa na Reuters ndetse na AFP.
Bikavugwa ko Modi yahaye uburenganzira ingabo ze bwo guhitamo icyo gukora mu gusubiza icyo gitero cy’iterabwoba.
U Buhinde bukaba buhamya ko igitero cya Pahalgam cyakozwe na Pakistan, ndetse kandi ko itera inkunga abarwanyi ba kiyisilamu muri Kashimir basanzwe bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Buhinde.