Hamenyekanye igihe amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC azasinyigwa imbere ya Trump, n’uburyo bizakorwa.
U Rwanda, Repubulika ya demokarasi ya Congo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, byamaze kwemezanya ko amasezerano y’amahoro bizayateraho umukono imbere ya perezida Donald Trump mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2025, umuhango wabyo ukazabera muri White House muri Amerika.
Biteganyijwe ko perezida Felix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ari bo bazayateraho umukono.
Uwo munsi nyine hazasinywa ayo masezerano y’amahoro, ndetse ngo hanasinywe n’andi ajanye n’ubukungu hagati ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibi bihugu byombi. Mu gihe bitohinduka byitezwe ko ishoramari rinini rya Amerika rizahita ritangira gukora muri ibi bihugu.
Nk’uko Amerika ibisobanura, ayo masezerano y’amahoro azungukira buri ruhande, kandi atange igisubizo kirambye cy’ibibazo bimaze imyaka myinshi bibangamiye akarere.
Ubundi kandi u Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 02/05/2025, kwaribwo buri ruhande rutanga ibigomba gukorwa kuri aya masezerano.
Ku wa kane w’iki cyumweru, umujyanama wa perezida Donald Trump muri Afrika, Massad Boulos, yari yatangaje ko ibihugu byombi byamaze gukora akazi gakomeye kubijyanye n’ibigomba gukorwa kuri uwo mushinga , kandi ko ntakabuza ibi bihugu biza gutanga impapuro za nyuma kuri uyu wa gatanu.
Boulos yatangaje ibi nyuma y’aho habaye ibiganiro byahuje u Rwanda, RDC na Qatar i Doha . Ni ibiganiro amakuru avuga ko buri ruhande rwari rwabyoherejemo intumwa zayo zikora mu nzego z’umutekano n’ubutasi.
Ubundi kandi umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ushyinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yemeye ko azongera guhura na ba minisitiri b’ubanye n’amahanga ba RDC n’u Rwanda bakemereza hamwe.
Mu gihe ibyo byarangiye, hazakurikiraho gahunda yo gutegura isinywa rya nyuma. Byitezwe ko Trump azakira muri White House, perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we perezida Paul Kagame, amasezerano agashyirwaho umukono.
Binitezwe ko muri uwo muhango ko hazatumizwa n’abandi bakuru bibihugu batandukanye bagize uruhare mu rugendo rwaganishije ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.
Mbere yuko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’ikibazo cya FDLR.
Congo kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoberere nogusaranganya inyungu mu materitware ayigize.
Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.
Nyamara kandi ku wa gatatu w’iki cyumweru, hashyizweho komite igamije kugenzura uburyo izi ngingo zigomba kubahirizwa, irimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Ikindi cyakozwe, ni uko hakuweho ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC na SADC, bikaba byarahurijwe mu mutaka wa Afrika Yunze ubumwe, bivuze ko bizajya bikorwa birangajwe imbere na Togo.