Leta ya Tshisekedi byavuzwe ko imaze gutsindwa “ibitego bibiri.” Ubusesenguzi.
Umusesengzi usanzwe anakurikiranira hafi intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo akaba kandi akomoka muri icyo gice i Mulenge, William Girinka Kabare, yavuze ko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, umaze gutsinda iyi Leta ibitego bibiri kandi ko ibyo bitego ari iby’umutwe.
Nibyo Girinka yagarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/05/2025, mu butumwa bw’inyandiko yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News.
Girinka unakunze kunyuza ubutumwa bw’inyandiko ku binyamakuru bitandukanye harimo n’iki cya Minembwe Capital News, yatangiye agira ati: “Burya koko umwana arya inkware se akaruka amashyara, kandi batarayisangiye!”
Yavuze ko perezida Felix Tshisekedi yasenye Congo, ariko ko kw’irimo kubakwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Yagize ati: “Tshisekedi yasenye igihugu none AFC/M23 na Twirwaneho nibyo biri gusana ibyo uyu mu perezida yasenye!”
Yanatanze n’urugero aho yagize ati: “Tshisekedi yahaye Abazungu(ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi) amabuye y’agaciro, kandi abaha kuyakura mu Burasizuba bw’iki gihugu cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ahatuye abiganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda (Abatutsi cyangwa Abanyamulenge). Ayo mabuye y’agaciro ayagura intwaro zaje kwica abaturage no kubasenyera.”
Yashimangiye ibi avuga ko izo ntwaro zitabasenyeye amazu gusa no kubica, ahubwo ko zanabsenyeye n’ibikorwa remezo: “imihanda, imirima, amatungo n’ibindi…”
Yavuze kandi ko Tshisekedi aho kwifashisha ariya mabuye y’agaciro mu kubaka igihugu cye we yayifashije mu kugisenya!
Hejuru y’ibyo, avuga ko kuri ubu uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bimaze amazi atatu gusa biyoboye ibice by’ intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruru kandi bidafite amafaranga ahagije nta n’abatera nkunga nk’abo Leta y’i Kinshasa ifite. Ariko ko biyemeje gusana no kubaka ibikorwa remezo byasenywe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ndetse ngo bari no guhanga ibitarigeze bibaho kuva Leta y’iki gihugu yabona ubwingenge mu 1960.
Aha niho Girinka yahise agira ati: “M23 imaze gutsinda Leta ya Congo ibitego bibiri, kandi by’umutwe.”
Yavuze ko igitego cya mbere M23 yatsinze RDC ni uko ibice byose igenzura hari amahoro n’ituze. Yanatanze n’urugero avuga ko mu mujyi wa Goma mu minsi ishize, ubwo hari hatarigarurirwa n’uy’u mutwe wa M23; nko mu minsi ibiri gusa wasangaga hapfuye abantu barenze umwe, ariko ko ubu abaturage baryama bagasinzira, ngo nk’uko Adamu na Eva bari bameze mu ngobyi ya Edeni.
Usibye nibyo, yavuze kandi ko amazi n’amashanyarazi byari byarabaye ingume, ariko k’ubu biboneka amasaha 24 kuri 24.
Ati: “Mu mujyi wa Goma amazi yari yarabaye ikibazo gikomeye igihe cya Tshisekedi, kimwe kandi n’amashanyarazi, ariko ubu ngwino nawe wirebere. Biboneka amasaha 24 kuri 24.”
Agaragaza ko ibyo abaturage batuye i Goma n’ahandi mu bindi bice bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, babikesha iyo mitwe ibiri ibarizwa muri AFC.
Igitego cya kabiri, yavuze ko ari amajyanbere abaturage bari kwinjiramo batigeze babona n’ikindi gihe. Yanavuze ko hari mugusanwa ibyo izindi Leta zitigeze zishobora mu myaka 60 ishize.
Yasoje avuga ko agira inama Abanye-Congo bo mu Burasizuba bw’iki gihugu gushyigikira uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ngo kuko bishyize imbere mukubashakira amahoro arambye.
Agaragaza ko n’ibindi bitaragerwaho, iyo mitwe ibiri izabibagezaho. Avuga ko gukunda igihugu n’abanyigihugu ko ari yo ntego y’iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya AFC.