I Kinshasa bagize icyo bavuga kubasirikare bayo batsinzwe urugamba bahungira kuri MONUSCO.
Leta y’i Kinshasa ibinyujije kuri minisitiri wayo w’intebe, Judith Sumunwa Tuluku, yashimiye abasirikare bahungiye mu bigo by’ingabo z’umuryango w’Abibumbye, Monusco, ubwo umutwe wa M23 urwanya ubwo butegetsi wafataga umujyi wa Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Ni ahagana mu rukerera rwo ku itariki ya 27/01/2025 ni bwo M23 yafashe i Goma nyuma y’aho hari hashyize iminsi ibiri isabye ingabo zose zari ziyirimo kurambika intwaro zabo hasi, mu rwego rwo kwirinda ko hari ibyakwangirika.
Abasirikare binangiye bahanganye na M23, nyuma yo gutsindwa bamwe bahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bwa SADC abandi muri Monusco, nubwo bivugwa ko SADC yanze kubakira ariko hari abo yakiriye ku munota wanyuma.
Ni mu gihe Monusco yo yabakiririye mu bigo byayo biherereye mu mujyi wa Goma n’ibiri i Sake n’ahandi nka Mubambiro, icyakoze kugira ngo badahungabanya umutekano bariya basirikare ba Leta y’i Kinshasa barenga 2000 bambuwe intwaro zabo.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, M23 yashinje Monusco kurekura abasirikare 800 mu bo yakiriye, isobanura ko ari bo bamaze iminsi bagerageza guhungabanya umutekano w’abaturage mu mujyi wa Goma.
Bikaba byari mu rwego rwo gukumira ikibazo aba basirikare n’abapolisi bashoboraga guteza. Komite mpuzamahanga y’umuryango wa Crois-Rouge (ICRC) yamenyesheje impande zirebwa n’aya makimbirane ko igiye gutanga ubufasha mu kubacyura.
Mu cyiciro cya mbere, ICRC yacyuye abasirikare 130 tariki ya 30/04/2025, nk’uko M23 yabitangaje. Aba batwawe mu ndege ya LONI, kukibuga mpuzamahanga cya Ndjili giherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Rero, aba basirikare bakiriwe na minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Sumunwa Tuluku, ubwo yabakiraga yababwiye ko babaye intwari ngo kuko bagize uruhare rukomeye mu gutuma abarwanyi ba M23 badafata umujyi wa Goma vuba.

Yagize ati: “Turabizi ko mwakoze ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa, nubwo waje gufatwa. Ni mwebwe mwatumye turwana uko dushoboye kandi turabibashimira. Nubwo biriya byose byabaye, ntimukwiye gucika intege. Turi kumwe namwe, Leta na perezida wa Repubulika bazakora ibishoboka kugira ngo byose bigende neza.”
Ubundi kandi minisitiri w’intebe yanababwiye ko na perezida Felix Tshisekedi azabasura kugira ngo abashimire.