Perezida Trump yahindutse indirimbo nyuma yo gukora agashya.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yahindutse urwamenyo nyuma y’aho yibasiriwe n’abakoresha imbugankoranyambaga nk’urwa Tuth social na x ,hari nyuma yuko hasakaye ifoto ye imuguragaza yambaye nka Papa wa Kiliziya Gatolika.
Ni ifoto amakuru avuga ko yakozwe hifashishijwe ikorana buhanga rya none rizwi nka Al. Ibi byatumye abakristo b’idini Gatolika bagaragaza uburakari bwinshi bavuga ko Trump ari kubashinyagurira nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisco.
Bimwe mu binyamakuru birimo n’icya Al Jazeera byatangaje ko perezida Trump asanzwe adasengera muri iryo dini rya Gatolika kandi ko iyi foto ye yasakaye cyane, bivuga ko yari aheruka gutera abanyamakuru urwenya ko yifuza kuzaba Papa.
Ubwo abanyamakuru bamubazaga uwo yifuza uzasimbura Papa Fransisco, Trump yasubije ati: “Ndashaka kuba Papa, ayo yaba amahitamo ya mbere.”
Nyamara kandi yavuze ko i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika hari Umu-Cardinal mwiza cyane wavamo papa mwiza.

Aho yarimo avuga Timothy Dolan, uzi ibya Theology cyane kandi warwanyije itegeko rirebana no gukuramo inda.
Abatavuga rumwe na Trump bakoresha imbugankoranyambaga bakimara kubona iriya foto bavuze ko Trump ari gutuka Ekelezia Gatolika kandi ko ari gushyinyagurira kwizera kwabo.
Inama y’Abanyagotolika yabereye i New York, ihagarariwe n’Abepisikopi ba Leta mu gukorana na guverinoma, banenze iyo foto.
Bashyize n’inyandiko hanze bagira bati: “Nta cyiza cyangwa gisekeje kuri iyi foto, bwana perezida.”
Ubundi kandi uwahoze ari minisitiri w’intebe w’u Butaliyani, Matteo Renzi yatangaje ko iyo foto yababaje abakristo, igashotora ibigo kandi yerekana ko umuyobozi wagakwiye guharanira uburenganzira ku isi yishimira kugira ibintu imikino.
Bizwi ko Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana, yari umwe mubantu banenga imyitwarire ya perezida Donald Trump.