Icyakurikiyeho nyuma y’aho perezida William Ruto wa Kenya atewe urukweto.
Umukuru w’igihugu cya Kenya William Samue Ruto, umugabo w’Umukenya yamuteye urukweto ubwo yari mu ruzinduko yarimo rwo gusura abaturage mu gace ka Kehencha mu ntara ya Migori.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 04/05/2025, ni bwo perezida Ruto yari mu ruzinduko rusanzwe aganira n’abaturage i Kahancha.
Icyakabaye gutegera ijambo ry’umukuru w’igihugu ryahindutse isibaniro ry’impaka n’impungenge ku mutekano wa perezida w’iki gihugu cya Kenya, nyuma y’aho umugabo wari mu mbuga y’abari bitabiriye iki gikorwa yateraga urukweto William Ruto.
Ubutumwa bw’amashusho bwagiye hanze bugaragaza uyu mugabo atera urukweto rugana neza ku mutwe wa William Ruto. Buriya butumwa bunagaragaza umukuru w’igihugu agerageza kurukwepa ariko birangira rumwituyeho.
Ni ubutumwa kandi bugaragaza ko ako kanya polisi yahise itabara, byabiganiro bya perezida Ruto n’abaturage bihita bihagarara byakanya gato, ubundi polisi itangira gusunika abaturage ibigiza inyuma, ari nako irwanya abagaragazaga amanyanga.
Polisi yanaje no gutangaza ko abantu batatu ko aribo yamaze guta muri yombi ibakekaho gutera umukuru w’igihugu ruriya rukweto. Kuri ubu bakaba bari mu boko ya polisi nk’uko yabitangaje.
Ndetse kandi polisi ivuga ko iperereza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane niba gutera umukuru w’igihugu ari impanuka yabaye cyangwa niba hari kindi gibyihishe inyuma.
Ariko amakuru y’ibanze avuga ko ibyabaye bishobora kuba bifitanye isano na politiki ndetse ko byari byateguwe mbere y’urugendo rwa perezida. Polisi ivuga ko hari n’abandi bakekwa kandi ko bagishakishwa.
Bibaye ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu havuzwe igikorwa nk’iki gishobora gufatwa nk’icyo gushaka kugirira n’abi umukuru w’igihugu mu ruhame, bikaba bikomeje gukurura impaka n’impungenge mu baturage no mu banyapolitiki.