Hagaragajwe ibimenyetso by’uko RDC igishaka intambara mu gihe hatangiye ibiganiro by’ubuhuza bya Washington DC na Doha.
U Rwanda rwatangaje ko rufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Repubulika ya demokarasi ya Congo, igishaka gukemura amakimbirane yo mu Burasizuba bwayo ikoresheje uburyo bwa gisirikare, nubwo hari kuba ibiganiro by’ubuhuza bitandukanye birimo n’ibya Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ibi byagarutsweho na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 04/05/2025.
Yavuze ko ibiganiro by’i Washington DC na Doha bitanga icyizere ku kurangiza amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, ndetse n’ikibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.
Yanavuze ko ibi biganiro bishya bitagamije gukuraho ibiganiro by’i Luanda muri Angola.
Avuga ko ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo, ngo nubwo hoba ibiganiro bitandukanye, cyangwa abahuza batandukanye ariko bahuriza hamwe, bose bagamije amahoro arambye mu Burasizuba bwa Congo, anavuga ko ibo nk’u Rwanda ntakibazo bibateye.
Byitezwe ko mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka u Rwanda na RDC bizatera umukono ku masezerano y’amahoro azasinywa, mu muhango uzabera muri White House imbere ya perezida Donald Trump.
Ni umuhango amakuru avuga ko uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na perezida Felix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda ari nabo bombi bazayasinya.
Mu gihe bigaragaza ko hamaze guterwa intambwe ishimishije muri ibyo biganiro, Nduhungurehe yatangaje ko u Rwanda rufite impungenge ku bushake RDC yagiye igaragaza mu kubahiriza ibyaganiriweho.
Yanavuze kandi ko u Rwanda rufite amakuru ko RDC igishaka intambara.

Yagize ati: “N’ubu tuvugana turi mu biganiro tuzi neza ko guverinoma ya Kinshasa igifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara, amakuru tugenda tubona hirya no hino yemeza ko bagifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara.”
Uretse gushyira umukono ku masezerano, minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yasabye ko ibihugu biri kugira uruhare muri ubu buhuza byazashyira n’imbaraga mu kugenzura ko RDC yubahiriza ibyaganiriweho.
Mbere yuko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’u mutekano n’icyo kumaraho umutwe wa FDLR.
Congo kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoberere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu mu materitware.
Ibihugu byombi kandi bigomba kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ajyanye n’ubukungu.