• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havuzwe impamvu zatumye ubutumwa bwa SADC muri RDC butagera ku ntego.

minebwenews by minebwenews
May 7, 2025
in Regional Politics
0
Abasirikare ba SADC batangiye kuva muri RDC.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe impamvu zatumye ubutumwa bwa SADC muri RDC butagera ku ntego.

Umuryango w’iterambere rya Afrika y’Amajyepfo, SADC, urimo gucyura ingabo wari warohereje muri Repubulika ya demokarasi ya Congo nyuma yo gutsindwa intambara zarizihanganyemo n’umutwe wa M23.

Izi ngabo ziri gucyurwa mu bihugu byabo zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’umwaka urenga zirwana ku ruhande rw’ingabo za Congo.

Bimwe mu byari byarazanye izi ngabo muri Congo, mu butumwa buzwi nka SAMIDRC, kwari ukurwanya umutwe wa M23 zikawutsinsura, hanyuma zigafasha Leta y’i Kinshasa mu mugambi yari fite wo gutera u Rwanda, nk’uko bigaragarira mu nyandiko zafatiwe mu mujyi wa Goma ubwo M23 yawufataga mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.

Usibye kuba izi ngabo zari zigambiriye gutsinsura umutwe wa M23, zagombaga no guha imyitozo abasirikare ba FARDC.

Ibi ntibyagezweho nk’uko byari biteganyijwe, kubera ko izi ngabo zaje gutsindwa na M23 bidasubirwaho.

Umwalimu wigisha muri kaminuza yo muri Danmark, Thomas Mendra, yagaragaje ko mu mpamvu zatumye SAMIDRC inanirwa kugera ku ntego zayo zirimo guhashya M23, harimo kuba zitarasobanukiwe n’umwanzi barwanaga, imiterere ye, imbaraga za politiki ziri inyuma ye, ndetse n’imbaraga z’ibihugu by’ibihangange byi hishe inyuma y’intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo.

Ibyo yavuze, bihuye nibyo ibinyamamakuru byinshi byo muri Afrika y’Epfo, byakunze gutangaza ko uburyo bw’amafaranga yari guherekeza ingabo zari muri ubu butumwa bwa SAMIDRC, bwari buteguye nabi, ndetse kandi n’ibikoresho ubwabyo byari biteguye muburyo butagezweho.

Ubundi kandi igihugu cya Afrika y’Epfo cyakomeje kwigaragaza cyane nka kimwe mu bihugu bitifuza amahoro mu karere ahubwo cyifuzaga kurwanya M23 ikayimaraho , ariko ikirengngiza ko igisirikare cyayo gikwiye kongererwa ubushobozi mu buryo bwose.

Ubwo rero biragoye ko ubu butumwa bwari kugera ku kintu gihambaye mu gihe ibyacyo biteguye nabi.

Ikindi kivugwa ni uko SADC yasuzuguye EAC.

Ubutumwa bwa SADC byari bigoye kugera ku ntego, kuko mu ntangiriro, uyu muryango wa SADC ntiwigeze uha agaciro inzira y’amahoro yari yaraharuwe n’umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC.

Icyo gihe SADC yigaragaje nk’idashaka gukorana na EAC, kandi uyu muryango wa Afrika y’i Burasizuba bitari gushoboka ko uwusuzugura mu gihe bimwe mu bihugu biwugize nk’u Rwanda, Kenya na Uganda ari byo byikorera umutwaro w’ingaruka z’intambara ya Congo.

Ikindi ni uko EAC yari yagaragaje ko inzira ya politiki ari yo yakemura ikibazo kurusha iy’intambara.

Ku rundi ruhande, umuryango wa SADC wirengangije inzira y’amahoro yari yaratangijwe na EAC kandi yari imaze gutanga umusaruro kurusha ubutumwa bwa SAMIDRC.

Nyamara kandi Afrika y’Epfo yirengangije ko itari kuza muri aka karere, kuko ari akarere gacungirwa hafi n’ibihugu by’ibihangange ku Isi.

Mu mboni za Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kubona Afrika y’Epfo yijandika muri aka karere, ntabwo yashoboraga kubyemera , kuko ubutegetsi bw’iki gihugu cya Afrika y’Epfo bufatwa nk’ubuhagarariye umuryango wa BRICS muri Afrika ufatwa nk’umwanzi ukomeye w’u Burayi n’iyi Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Tags: ImpamvuItsindwaRdcSADC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?