FARDC yahuriye n’akaga mu gitero yagabye mu Rugezi.
Igitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu Rugezi, zagiherewemo isomo rikomeye, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/05/2025, ahagana isaha ya saa kumi nebyiri ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ni bwo ibituruka byinshi byatangiye kumvikana mu duce twa Rugezi, aho iri huriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Iyi mirwano ikaba y’irije umunsi wose.
Ni imirwano amakuru agaragaza neza ko yabereye mu gice cyitwa ku w’Ihene cyo mu Rugezi, aha akaba ari ku musozi uhanamiye indegu za Rugezi ugana mu mw’injiro w’i bibira werekeza i Gasiro uzakomereza i Mirimba mbere yuko ubanza kwa mbuka inzuzi nyinshi.
Aya makuru akomeza yerekana ko uru ruhande rwari rwagabye kiriya gitero rwagikubitiwe bikomeye kuri uyu musozi wo ku w’ihene, maze Ingabo zomurirwo zahita zihungira mu bice by’i Gasiro.
Abandi n’abo baziruka inyuma ari nako bagenda bazihondagurira mu nzira umugenda wose, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Gusa imirwano kandi yaje kongera isa niremeye mu bice by’i Gasiro, aho aba barwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa bashatse kwihagararago, ariko nanone biba ibyubisa, kuko Twirwaneho na M23 byabakubise inshuro, ubundi uru ruhande ru rwanirira Leta ruyabangira ingata.
Aya makuru kandi agaragaza ko imihana iri mbere ya Gasiro nayo uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byayifashe harimo kandi n’itangira i Gasiro uvuye ku w’Ihene nk’uwa Kimete, kwa Bigarenga n’indi.
Kurundi ruhande, abari baturiye utwo duce bahunze, nubwo kugenzura imibare yabo bikigoye, ariko amakuru yizewe avuga ko ahanini hari hatuye abagore n’abana ba FDLR na Wazalendo, dore ko bakunze kujana abagore iyo baba berekeje.
Hagataho, Rugezi yose iracyagenzura n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho. Ubundi kandi iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa yongeye kugazura ibirindiro byayo kuko yafashe n’igice kinini cya Gasiro kiri imbere ya Rugezi werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.