• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FDNB yigambye kwica inyashyamba ku bwinshi nubwo nayo yakozwe munda.

minebwenews by minebwenews
May 10, 2025
in Regional Politics
0
FDNB yigambye kwica inyashyamba ku bwinshi nubwo nayo yakozwe munda.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FDNB yigambye kwica inyashyamba ku bwinshi nubwo nayo yakozwe munda.

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyatangaje ko giheruka kwivugana inyashyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FNL urwanya ubutegetsi bw’i Kigali mu Rwanda, ariko nacyo gipfusha abasirikare bacyo bagera ku 10.

Iki gisirikare gihamya ko cyishe ziriya nyeshyamba mu mirwano iheruka kuzihuza mu ishyamba rya Kibira riherereye mu ntara ya Cibitoki.

Ni nyuma y’aho izi ngabo z’u Burundi zifashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe, ziwuhora kuba waranze kwifatanya na zo mu ntambara zirimo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho zirwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku bw’igisirikare cy’u Burundi, ngo kuba FLN yaranze kwifatanya na cyo cyabifashe nk’akagambane.

Aya makuru akomeza avuga ko inyashyamba zirenga 100 ingabo z’u Burundi zishe, zaguye mu bitero bibiri byagabwe mu kibira hagati mu kwezi kwa gatatu n’ukwa gatanu uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, hari n’andi makuru avuga ko muri iyo mirwano yoguhiga inyashyamba yanaguyemo n’abasirikare b’u Burundi bagera mu icumi, nubwo ntacyo iki gisirikare cy’u Burundi cyabivuzeho.

Umusirikare w’u Burundi utarashatse ko amazina ye aja hanze akaba anafite ipeti rya captain yasobanuye uko byagenze, agira ati: “Twagose ibirindiro byabo mu ijoro. Bari bafite intwaro zihagije ariko twarabakubise. Twakoresheje uburyo bwo kubatungura kugira ngo tubice bose. Bihagararaho turahangana natwe abacu barahaguye bagera ku 10.”

Usibye inyashyamba zishwe izindi muri zo zigera kuri 30 zafashwe mpiri mbere yo kujanwa i Bujumbura ku murwa mukuru w’ubukungu guhatwa ibibazo. Ngo hari n’izindi zasanzwe mu kibira za komeretse.

Ubundi kandi ngo hafatwa n’ibikoresho bya gisirikare by’izo nyeshyamba ahanini birimo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, Pistolet n’amasasu menshi.

Muri zo nyeshyamba zafashwe mpiri zemeje ko zaturutse mu Burasizuba bwa Congo mbere yuko zishyinga ibirindiro byazo muri Kibira, kandi ko zahavuye kubera ko zanze kwifatanya n’ihuriro ry’ingabo za Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Uyu mutwe wa FLN ufite ihuriro rya MRCD risanzwe ritegwa inkunga na Paul Rusesabagina usanzwe arwanya ubutegetsi bw’i Kigali, ndetse hagati ya 2018 na 2019 uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo n’iy’u burengerazuba mu Rwanda, wica abaturage batari bake.

Ingabo z’u Burundi, amakuru avuga ko zawuhindutse nyuma y’aho mu mwaka ushize impande zombi zagiye zikorana inama mu rwego rwo kugira ngo zinoze imikoranire kugira ngo zitere u Rwanda, ariko ntihabe guhuriza hamwe biviramo gusubiranamo.

Tags: FDNBFLNKibira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?