RDC: Ibivugwa ku muntu warimo asenga azagupfa.
I Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo haheruka kwitaba Imana umuntu warimo arasenga, nk’uko amakuru ava muri iki gihugu abivuga.
Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 12/05/2025, ni bwo uwo bita umuntu w’Imana yapfuye nyuma yogukubitwa n’umurabyo agahita yitaba Imana ako kanya.
Nubwo amazina y’uwapfuye ataramenyekana, ariko amakuru agaragaza ko yaramaze iminsi asengera ku musozi witwa Mangenge uherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC, maze bigeze ku gicamunsi cyo ku wa mbere akubitwa n’umurabyo niko guhita yitaba Imana avamo umwuka w’abazima.
Hanashyizwe hanze n’ubutumwa bw’amashusho bugaragaza ko koko uriya mugabo uri mukigero cy’imyaka irihejuru ya 50 yishwe n’umurabyo wavuye hejuru ukamukubita.
Muri ayo mashusho y’amajwi yagiye hanze, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Umuntu w’Imana yapfuye ubwo yarimo arasenga ku musozi wa Mangenge. Hari nyuma y’aho akubiswe n’umurabyo.”
Ubundi kandi ubwo butumwa bunagaragaza umurambo we urambaraye hasi kandi ureba hejuru, bigaragaza ko koko yamaze kuvamo umwuka.
Bishobora kuba byarabayeho, ariko kuri twe ntawundi muntu tuzi wishwe n’umurabyo, ibyo nanone byavuzwe muri ubwo butumwa. Ni mu gihe kandi bizwi ko inkuba iherekejwe n’umurabyo ari yo ishobora gukubita umuntu ikamwicya, ariko ku murabyo wonyine byaba ari igishitsi mw’isi.