Politike n’iki? Icyo umusesenguzi avuga kuri Politiki:
Politiki n’ijambo rifite ubusobanuro bwokuyobora abantu ubajana mu cyerekerezo cy’umurongo waya politiki wihaye cyangwa mwihaye.
Ibi, nibyavuzwe na Aimable Sibomana, mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 14/05/2025.
Sibomana yavuze ko iyo wunva ngo umuntu n’umunyapolitike ukwiriye kumenya ko akurikiza umurongo w’icyo ya politiki ishaka kurengera ku gihugu cyangwa mu karere, igihe atawukurikije aba yatatiye igihango mbese aba yananiwe.
Nyuma yahise yinjira mu
nzitizi ushobora kugira muri politiki:
Yagaragaje ko
hari ukuba hari byitambika imbere ya wa murongo mwihaye, icyo gihe ukora ibishoboka byose ukabikuraho ukoresheje uburyo runaka. Yanavuze ko ushobora gukoresha ububasha ufite cyangwa ukabikuraho ukoresheje ubundi buryo wumva butoteza imivurungano.
Sibomana kandi yavuze ko muri politiki ntamwanzi w’ibihe byose ubaho, ngo kuko iyo hagize ushigikira cya cyerekerezo cy’urya murongo wa Politiki mwihaye, muri icyo gihe wa muntu muba inshuti n’ubwo yoba yarasanzwe arumwanzi ukomeye; ubundi kandi ngo mu gihe uwari inshuti nawe akubereye imbogamizi bitewe n’inyungu runaka ararikiye, icyo gihe nabwo ubanza ku mwitaza, kuko aba yabaye igikwazo.
Ariko mu gihe wamaze kwemera kwinjira muri politiki ugomba kwirinda kuvanga umuco n’idini, kuko iyo wabivanze ntumenye kubitandukanya uyobya rubanda nyamwinshi, kuko burya ninko guhuza amavuta n’amazi, nk’uko Sibomana yakomeje abivuga.
Yashimangiye ibi avuga ko mu gihe wamaze kuyinjiramo ugomba kumenya ko uri gukina umukino ugamije gukiza igihugu cyawe no gusenya ibigisubiza inyuma. Umuntu uyigiyemo akwiriye kumenya ko
iyo uyikinye neza icyo gihe witwa intwari kuko wakijije igihugu, ariko wayikina nabi ukacyangiza.
Hano yagaragaje ukuyikina nabi nokuyikina neza:
Avuga ko kuyikina neza ni mu gihe washyize inyungu za rubanda imbere kandi ukazibagezaho koko . Kuko igihe utazabikoragutyo bazasubirinyuma bakuryoze kubasubiza inyuma.
Kuyikina nabi, avuga ko ari ukudashira mungiro ibyo uzaba wariyemeje, maze ugateza ibibazo mu gihugu bikarangira kibayemo amakimbirane.
Icyoba cyiza yemeza ko igihe umuntu wese uyigiyemo akwiriye kubanza kumenyako iwe ubwiwe arigitambo, maze akazaharanira kuzanira abandi agakiza.