I Uvira habereye inama ikaze ku ruhande rw’ingabo za Congo n’iz’u Burundi.
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko haheruka kubera inama idasanzwe yahuriyemo abayobozi b’igisirikare cya Congo n’icyu Burundi, ikanafatirwamo ibyemezo bikaze.
Iyi nama yabaye ku wa gatatu tariki ya 14/05/2025, ibera mu mujyi wa Uvira uherereye mu birometero bike uvuye i Bujumbura mu Burundi.
Bikavugwa ko yahuriyemo umugaba mukuru w’Ingabo za Congo wayijemo avuye i Kinshasa n’uw’u Burundi bwana Lt.Gen. Prime Niyongabo, nawe waje aturuka i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Aya makuru ava muri uwo mujyi muto wa Uvira ahamya ko iyo nama ko yatangiye igihe c’isaha z’igitondo igeza ku gicamunsi cyo kuri uwo wa gatatu.
Aho ngo aba bakuru b’ingabo bayigiyemo ibintu bitandukanye birimo ko bayifatiyemo n’ibyemezo bikomeye, kuko banzuye ko FARDC ivanga ingabo zayo na Wazalendo, ni mu gihe izo mpande zombi zari zigize igihe zitavuga rumwe.
Ibyo kutavuga rumwe kw’izi mpande zombi, byaje nyuma y’aho FARDC yasabye Wazalendo kuva muri uyu mujyi wa Uvira kuko ibashinja kuwutezamo umutekano muke. Gusa kuva mbere impande zombi hagiye haba ukutumvukana, aho byatangiye nyuma yuko umujyi wa Bukavu n’uwa Goma byigaruriwe n’umutwe wa M23. Bigatuma buri ruhande rushinja urundi kuba nyiribayazana wo kwamburwa ibyo bice bivugwa haruguru.
Ibindi kandi byemerejwe muri ibyo biganiro ni uko Wazalendo na FARDC bategetswe kutazongera gusubiranamo, ngo kuko biteza umutekano muke muri uyu mujyi wa Uvira.
Banasezeranyije impande zombi kuzohereza ibikoresho bya gisirikare bikomeye, kugira ngo bizifashe kuwurinda, mu rwego rwo kugira ngo udafatwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Ndetse kandi umugaba mukuru w’Ingabo za Congo yanabwiye abaturiye uyu mujyi wa Uvira ko utazigera ugwa mu biganza by’abarwanyi ba M23.
Ati: “Abantu ntibagira ubwoba, M23 ntizigera ifata umujyi wa Uvira.”
Na none kandi Wazalendo babwiwe ko bagiye kuzajya bahabwa umushahara, ngo kabone nubwo batazahembwa nk’uko abasirikare bahembwa.
Ati: “Wazalendo, nzabavugira bajye bahabwa amafaranga. Nubwo batohabwa ayumurengera, ariko boza bahabwa make make ku kwezi.”
Uvira ikaba isanzwemo ingabo z’u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo. Kuva mu mwaka wa 2023, ingabo z’u Burundi zifasha igisirikare cya RDC kurwanya M23. N’i bikorwa zinahuriramo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.