Rev-Mudaheranwa Fidel, yabwirije hejuru y’ubwenge buboneye.
Umukozi w’Imana Mudaheranwa Ntwayingabo Fidel mu giterane cy’Urubyiruko kiri kubera mu gihugu cya Uganda yavuze ibisobanuro byimbitse k’ubwenge buboneye.
Iki giterane cyatangiye ku wa kane, kikaba kiri kubera ku itorero rya New Jerusalem riyobowe na Bishop Joseph Mwumvirwa. Biteganyijwe ko kizarangira ku cyumweru tariki ya 18/05/2025.
Ubwo Mudaheranwa yahabwaga umwanya wo ku bwiriza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/05/2025, yatangiye ashimira urubyiruko rwa muraritse, anaboneraho no gushimira abari mu materaniro y’uyu munsi.
Yanavuze ko kuva umwaka ushize atakiri umushumba, avuga ko ubu yabaye umuvugabutumwa, kandi ko yabisabye Imana kugira ngo ibyemere nayo irabimwemerera.
Niho yahise atanga icyigwa cy’umunsi, maze avuga ko ari bubwirize ijambo rigira riti: “Umunyabwenge,” Avuga ko abwiriza hejuru y’ubwenge buboneye, aho yanasomye mu rwandiko rwa Yakobo 3:17.
Igisobanuro yahereyeho yavuze ko “Umunyabwenge agaragarira ahantu hose, haba mu kurya cyangwa mu magambo avuga.”
Avuga ko umuntu ufite ubwenge buva ku Mana avuga ibiboneye, bishatse kuvuga ko avuga ibifasha imitima y’abantu, ngo kuko abakura mu rujijo.
Aha yanasobanuye ko abafite ubwenge buboneye bubaka neza ingo zabo, ariko ku batabufite basenya ibyabo n’ingo zabo biboroheye!
Yanatanze n’urugero agira ati: “Hari umuntu wigeze ku nshira, ndi mu modoka mvuye mu isoko i Bujumbura. Kandi yanshiriye bose bamureba, icyo nakoze nafashe agatambaro kanjye ndihanagura. Ndangije ngasubiza mu mufuko wanjye.”
Yongeyeho ati: “Umwe mu bantu bari aho byabereye, yahise anita ikijuju, ariko undi arambaza ati ‘ uri umwungeri w’ishengero?’ nanjye muha igisubizo ko ndiwe.”
Umukozi w’Imana Mudaheranwa yavuze ko Umunyabwenge agomba kugira ubwenge aho ageze hose, kandi akamenya no gufata ibyemezo.
Indi ngingo yavuzeho ni ibirenge by’umunyabwenge, avuga ko bigomba kuba biboneye:
Aha yasobanuye ko ibirenge by’umunyabwenge byihutira kuvuga amakuru meza, yururutsa imitima.
Maze ahita abaza iki kibazo: “Iyo ugenda ubugiye kuvuga iki?”
Yavuze ko amaguru agira urugomo atabereye abakristo.
Ati: “Amaguru y’abavugabutumwa agomba gutambira Imana no kuja kuvuga ubutumwa bw’iza bwururutsa imitima y’abantu.”
Indi ngingo yavuzeho ni amatwi, avuga ko Ubugingo bw’umuntu bwanduzwa n’amatwi, kandi ko Adamu yandujwe n’ibyo yari amaze kumvisa amatwi ye.
Yatanze n’u rugero agira ati: “Abana bacu ko baricwa nibyo bumva.”
Yasobanuye ko haba abakristo batajyabumva, kandi ko ubuzima bwabo buhora mu kunenga. Maze ahita avuga ko amatwi aboneye azayumva ijambo ry’Imana.
Ndetse kandi yavuze ko akanwa kaboneye, kavuga ibyururutsa imitima. Agaragaza ko hari ingo zimwe zitahwamo n’abashitsi beza, izindi zigatahwamo n’ababi, ariko ko izitahwamo n’abeza mu gihe bazisize bazisigamo ituze, ariko ko izatashwemo n’ababi basigamo imijagararo!
Yavuze ko Imana yaturemanye akanwa kavuga ibyururutsa imitima mu bavandimwe, mu nshuti ndetse no mu miryango.
Yahise anavuga ko umuntu utunze Yesu muri we ko ari we unavuga ibyururutsa imitima kuko afite akanwa kaboneye.
Umushumba yasoje asobanura ko Umunyabwenge agomba kumemya ibyavuga igihe ageze ahari abapfapfa ngo kugira ngo wa mupfapfa adahinyura ibyiwe.