Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bwa mbere herekanwa intwaro zikorerwa mu Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 20, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bwa mbere herekanwa intwaro zikorerwa mu Rwanda.

You might also like

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Mu nama ya mbere mpuzamahanga y’umutekano muri Afrika (ISCA) yabereye i Kigali mu Rwanda, herekanwe ku mugaragaro intwaro zihakorerwa zikaba zikorerwa mu ruganda rwa REMECO.

Ni nama yabaye ku munsi w’ejo ku wa mbere, aho yahise inafungurwa na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma ni bwo habaye kwerekana intwaro zirimo izikaze zikorerwa muri iki gihugu cy’u Rwanda. Muri zo harimo izikoreshwa na ba mudahusha, izirwana ku butaka n’izikoreshwa mu guhashya iterabwaba.

Nk’uko byagaragajwe uruganda rwa REMECO rukorerwamo izi ntwaro ruherereye mu karere ka Gasabo, mu gice cyahariwe inganda, kikaba kimaze kuba igicumbi cy’ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.

Intwaro zagaragajwe harimo masotela, imbunda nka ARAD5/300BKL ishobora kurasa ku ntera ya metero 500, hamwe n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE Sniper na ARAD sniper zirasa kuri metero 800. Harimo kandi n’imbunda nini zo mu bwoko bwa Mashin Gun nka Negev Ulmg, hamwe n’indebakure zifasha kurasa n’ijoro(Night vision).

Ibi bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwigira no kwihaza mu bikoresho by’umutekano.

U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri wayo w’ingabo yatangaje ko izi ntwaro zemewe gukoreshwa ku rugamba n’ingabo z’u Rwanda, kandi ko zinakoreshwa n’izindi ngabo z’ibindi bihugu.

Hagataho, uruganda rwa REMECO rukorana n’uruganda rwa Israel ruzwi nka IWI (Israel weapon industries), rukaba ari rwo rutanga ubumenyi n’ikoranabuhanga rifasha ikorwa ry’izi ntwaro.

Tags: IntwaroREMECORwanda
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

by Bruce Bahanda
May 24, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse. Joseph Kabila wabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yashinje Tshisekedi wa musimbuye kuri uwo mwanya kuba...

Read moreDetails

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko. Nyuma y'aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi,...

Read moreDetails

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Minisitiri w'ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa. Umushinjacyaha w'urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura...

Read moreDetails

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y'Epfo umutego ukomeye. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na...

Read moreDetails

Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

Amabuye y'agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda. Amabuye y'agaciro ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nka tungsten, tantalum na tin, ayo iki gihugu cyagiye gishinja u...

Read moreDetails
Next Post
Abandi bantu bishwe barashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Abandi bantu bishwe barashwe i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?