Bwa mbere herekanwa intwaro zikorerwa mu Rwanda.
Mu nama ya mbere mpuzamahanga y’umutekano muri Afrika (ISCA) yabereye i Kigali mu Rwanda, herekanwe ku mugaragaro intwaro zihakorerwa zikaba zikorerwa mu ruganda rwa REMECO.
Ni nama yabaye ku munsi w’ejo ku wa mbere, aho yahise inafungurwa na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Nyuma ni bwo habaye kwerekana intwaro zirimo izikaze zikorerwa muri iki gihugu cy’u Rwanda. Muri zo harimo izikoreshwa na ba mudahusha, izirwana ku butaka n’izikoreshwa mu guhashya iterabwaba.
Nk’uko byagaragajwe uruganda rwa REMECO rukorerwamo izi ntwaro ruherereye mu karere ka Gasabo, mu gice cyahariwe inganda, kikaba kimaze kuba igicumbi cy’ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.
Intwaro zagaragajwe harimo masotela, imbunda nka ARAD5/300BKL ishobora kurasa ku ntera ya metero 500, hamwe n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE Sniper na ARAD sniper zirasa kuri metero 800. Harimo kandi n’imbunda nini zo mu bwoko bwa Mashin Gun nka Negev Ulmg, hamwe n’indebakure zifasha kurasa n’ijoro(Night vision).
Ibi bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwigira no kwihaza mu bikoresho by’umutekano.
U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri wayo w’ingabo yatangaje ko izi ntwaro zemewe gukoreshwa ku rugamba n’ingabo z’u Rwanda, kandi ko zinakoreshwa n’izindi ngabo z’ibindi bihugu.
Hagataho, uruganda rwa REMECO rukorana n’uruganda rwa Israel ruzwi nka IWI (Israel weapon industries), rukaba ari rwo rutanga ubumenyi n’ikoranabuhanga rifasha ikorwa ry’izi ntwaro.