Byakaze Kabila yasabwe kwitaba Sena i Kinshasa.
Uwahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, Sena yamusabye kuyitaba kugira ngo agire icyo yisigura ku cyemezo yafatiwe cyo kumwambura ubudahangarwa.
Bikubiye mu ibaruwa yanditswe na Michel Sama Lukonde umuyobozi mukuru wa Sena, imenyesha Joseph Kabila ko asabwa kwitaba komisiyo idasanzwe y’abasenayeri ishyinzwe gusuzuma dosiye ivuga ibyo kumwambura ubudahangarwa.
Iyi baruwa igira iti: “Mutumiwe mu nama ya komisiyo yihariye ishyinzwe gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha bukuru mu rukiko rwa gisirikare burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’inteko ishinga amategeko ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa kabiri tariki ya 20/05/2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”
Ariko nubwo biruko ntabwo Joseph Kabila ari muri RDC. Ahagana mu mpera z’u mwaka wa 2023, ubwo ubu butegetsi bw’i Kinshasa bwari butangiye ku mugendaho, ni bwo yahise yerekeza iy’ubuhungiro, ari nacyo gihe yageze mu bihugu byinshi birimo Afrika y’Epfo, Namibia, Zimbambwe na Eswati. Icyobikoze mu minsi mike ishize yavuzwe i Goma, nyuma y’aho yari aheruka gutangaza ko agiye kugaruka mu gihugu cye, nubwo ishyaka rye rya PPRD ritigeze ryemera ko yageze i Goma.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo bumukurikirane. Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyabasiye inyokomuntu.
Ibi byo kumushinja ibyo byaha, byafashe intera cyane nyuma y’aho avuzwe mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 mu kwezi kwa kane. Kinshasa yagaragaje ko uru ruzinduko rwa Kabila i Goma rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi biri huriro rya AFC.
Mu cyumweru gishize, abasenateri barateranye kugira ngo bafate icyemezo ku busabe bw’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ariko bananirwa kumvikana bitewe nuko hari abagaragaje ko uwabaye perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushiraho komisiyo yihariye ishyinzwe gusuzuma ubu busabe.
Iyi komisiyo igizwe n’abasenateri 40 bahagarariye intara zose z’igihugu n’amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Joseph Kabila kugambanira igihugu.
Hari aho yigeze kugira ati: “Yaba ari Kabila cyangwa undi munye-kongo wese, akwiye kumenya ko kwifatanya na AFC ikorana na M23 ko ari umugambanyi. Muri RDC hari itegeko ribuhana. Yaba ari uwabaye perezida cyangwa undi wese, riramureba.