Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Lt Gen Ndirakobuca gusezererwa kwe mu gipolisi bihishe iki?

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 20, 2025
in Regional Politics
0
Lt Gen Ndirakobuca gusezererwa kwe mu gipolisi bihishe iki?
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Lt Gen Ndirakobuca gusezererwa kwe mu gipolisi bihishe iki?

You might also like

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasezereye minisitiri w’intebe, Lieutenant General, Gervais Ndirakobuca muri Polisi y’igihugu.

Ni icyemezo perezida Evariste Ndayishimiye yateyeho umukono ku itariki ya 9/05/2025.

Ndayishimiye gushyira Ndirakobuca mu kiruhuko cy’izabukuru atarageza imyaka y’izabukuru, amakuru amwe agaragaza ko yabikoze ashaka ko azaba umukuru w’ishyaka ryabo iryo bahuriyemo rya CNDD-FDD, mu gihe andi makuru avuga ko aba bagabo bombi ko batakivuga rumwe kuva Ndirakobuca yahabwa mwanya wo kuba minisitiri w’intebe w’u Burundi.

Aya makuru agira ati: “Hari kwibazwa byinshi, bamwe bavuga ko yoba ari igihano ahawe na perezida Ndayishimiye. Abandi bakavuga ko yaba agiye guhabwa indi mirimo ikomeye mu gihugu, hagati yo kuyobora ishyaka rya CNDD-FDD, no kuribera umukandida mu matora y’umukuru w’ibihugu ateganyijwe kuba mu 2027.”

Kurundi ruhande, andi makuru avuga ko Ndirakobuca gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru byasabwe na minisitiri w’u mutekano, Martin Niteretse, uwasimbuye Ndirakobuca kuri uwo mwanya. Ariko ibi nabyo ntabisobanuro birambuye byatanzwe. Gusa, inyandiko za perezida zo zisobanura ko kugira babigenze gutyo, bagendeye kubiri mu idosiye y’uwo muntu(Ndirakobuca), nubwo nabyo bitavuzwe ibyaribyo.

Nyamara amakuru yashyizwe hanze na Pacifique Nininahazwe ukuriye FECODE, ishirahamwe rishyinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga, avuga ko amakuru yizewe afite ko Ndirakobuca yabyisabiye wenyine, kandi ko yabikoze kubera atakicyumva ibintu kimwe n’umukuru w’igihugu, bityo ngo akaba atagifite amahirwe yokuguma muri ayo mabanga nyuma y’amatora y’abadepite ateganyijwe kuba mbere ya y’ umukuru w’igihugu.

Ndirakobuca wasezerewe muri polisi y’igihugu ku myaka 55 y’amavuko, ni umwe mu babaye abayobozi b’umutwe wa FDD warwanye intambara yari ihanganishije amoko mu Burundi kuva mu 1993 kugeza mu 2005.

Ubwo uyu mutwe wajyaga ku butegetsi mu Burundi hashingiwe ku masezerano ya Arusha, Ndirakobuca uzwi cyane nka Ndakugarika n’abandi bofisiye benshi barwanye iyi ntambara, binjiye muri polisi y’igihugu.

Ninabwo yahise agirwa umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu ushyinzwe ibikorwa bya polisi, ndetse ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kurwanya abigaragambyaga, aho barwanyaga manda ya gatatu ya Peter Nkurunziza mu 2015.

Ubundi kandi yanabayeho umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza (SNR), nyuma aba n’umuyobozi warwo, aba muri komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro mu gihugu, aba n’umuyobozi wungirije wa polisi ku rwego rw’i gihugu.

Mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2022, yabaye minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, ahava aba minisitiri w’intebe kugeza n’ubu aracyari kuri uwo mwanya. Uyu mwanya wa minisitiri w’intebe n’uwa minisitiri w’umutekano yabisimbuyeho Lt Gen Alain Guillaume Bunyoni kuri ubu ufunzwe azira ibyaha birimo kugambanira igihugu no gusuzugura umukuru w’igihugu.

Mu bandi basezerewe hamwe na Ndirakobuca, harimo Maj.Gen. Ngendahayo uyoboye komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’inini, ikaba ikorera muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu.

Tags: Ikiruhuko cy'izabukuruNdirakobucaPolisi
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

by Bruce Bahanda
May 24, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse. Joseph Kabila wabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yashinje Tshisekedi wa musimbuye kuri uwo mwanya kuba...

Read moreDetails

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko. Nyuma y'aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi,...

Read moreDetails

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Minisitiri w'ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa. Umushinjacyaha w'urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura...

Read moreDetails

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y'Epfo umutego ukomeye. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na...

Read moreDetails

Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

Amabuye y'agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda. Amabuye y'agaciro ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nka tungsten, tantalum na tin, ayo iki gihugu cyagiye gishinja u...

Read moreDetails
Next Post
Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

Iby'imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?