Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 21, 2025
in Regional Politics
0
Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

You might also like

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Umunyabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa(OIF), Louise Mushikiwabo yatangaje ko Afrika ikwiye guhahira aho ishaka no gukorana n’abo yihitiyemo bashobora kuyifasha kugera ku ntego zayo yishyiriyeho.

Nibyo Mushikiwabo yagarutseho mu kiganiro cyari kigamije ku kongerera imbaraga ijambo rya Afrika ku ruhando mpuzamahanga ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku mutekano muri Afrika yabaye ku wa mbere tariki ya 19/05/2025.

Yavuze ko mu bihe byabanjye Afrika yasaga nk’itabarirwa mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga ku buryo hari n’igihe wasanga abayobozi bayo bakangishwa ko uwo muryango hari ibyo utazabemerera gukora.

Yagize ati: “Igihe nari minisitiri w’ubanye n’amahanga byarantangazaga cyane kuko baratubwiraga ngo twe abaminisitiri bo muri Afrika hari ibyo umuryango mpuzamahanga utazatwemerera gukora nk’aho Afrika itabarirwa mu muryango mpuzamahanga.”

Yavuze ko binyuze mu miryango ibihugu bihuriyemo n’ubufatanye bigenda bigira byatumye bihuza ijwi ku ngingo nyinshi kandi zagiriye Afrika akamaro.

Mushikiwabo yageze naho atanga urugero ku gihe umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatorerwaga manda ya mbere ibihugu byose bya Afrika byishize hamwe bishyigikira kandidatire ye kandi imyaka yayoboye yatanze umusanzu ukomeye muri Afrika.

Yasobanuye ko Afrika ikwiye gukurikirana inyungu zayo binyuze mu gukorana na buri wese wayifasha kugera ku ntego zayo.

Ati: “Ni inyungu za Afrika kugira abafatanyabikorwa benshi. Ni inyungu zacu guhahira mu bice bitandukanye by’isi no gushakira inyungu i New York, Beijing, Ab Dhabi, Doha. Inyungu za Afrika uyu minsi ni ukwihitiramo abafatanyabikorwa badufasha kugera ku ntego zacu twishyiriyeho nk’Abanyafrika.”

Abayobozi b’uyu mugabane wa Afrika bakaba barishyiriyeho icyerekezo cya 2063 kizawufasha mu iterambere, aho bifuza ko umugabane wabo wunze ubumwe, uzaba ugeze ku iterambere, umutekano na demokarasi kandi ufite n’ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

Tags: AfrikaIterambere y'ifuzaLouise Mushikiwabo
Share28Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko. Nyuma y'aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi,...

Read moreDetails

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Minisitiri w'ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa. Umushinjacyaha w'urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura...

Read moreDetails

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y'Epfo umutego ukomeye. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na...

Read moreDetails

Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

Amabuye y'agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda. Amabuye y'agaciro ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nka tungsten, tantalum na tin, ayo iki gihugu cyagiye gishinja u...

Read moreDetails

Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira. Guverineri wa Kivu y'Amajyepfo i Uvira, Jeaques Perusi, yabwiye abaturage bari muri uyu mujyi ko intambara zirangiye,...

Read moreDetails
Next Post
Ibindi bitari byavuzwe mu buhanuzi buvuga kuri RDC.

Umuhanuzi w'Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?