Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 21, 2025
in Regional Politics
0
Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

You might also like

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Amabuye y’agaciro ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nka tungsten, tantalum na tin, ayo iki gihugu cyagiye gishinja u Rwanda kuyacukura mu buryo butemewe n’amategeko, ubu noneho agiye kuzajya arwoherezwamo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni amakuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abongereza (Reuters), bivuga ko kubera amasezerano y’amahoro ahagarikiwe na Washington DC aho ihuza Kinshasa na Kigali humvikanywe ko amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda kugira ngo ariyo atunganyirizwa abone koherezwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Kinshasa yavugaga ko ubutunzi bw’amabuye y’agaciro bwayo ko ari yo nyiribayazana y’amakimbirane hagati y’ingabo zayo n’umutwe wa M23 uwo ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda mu Burasizuba bwa Congo, uyu mutwe ukaba warakajije umurego mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Bityo RDC ikavuga ko u Rwanda rubyungukiramo cyane, ngo kuko rwinjiza amamiliyoni mirongo y’amadorali y’amabuye y’agaciro anyuzwa ku mupaka buri kwezi kugira ngo agurishwe mu Rwanda.

Amerika yifuza ko amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi azshyirwaho umukono muri uku kwezi gutaha, aherekejwe n’amasezerano y’amabuye y’agaciro agamije kuzana amamiliyari y’amadorali y’abashoramari bo mu burengerazuba bw’Isi, nk’uko Massade Boulos, umujyanama wa perezida Donald Trump muri Afrika yabitangarije Reuters iyo dukesha iyi nkuru.

Anaheruka kubitangaza akoresheje urubuga rwa x, avuga ko Amerika yatanze umushinga wa mbere w’amasezerano ku mpande zombi, nubwo ibiyakubiyemo bitatangajwe.

Bivugwa ko imishyikirano ishobora gutuma amabuye y’agaciro acukurwa kuri ubu mu buryo bwa gakondo mu Burasizuba bwa Congo, hanyuma akajanwa gutunganyirizwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa guverinoma ya Kinshasa, mu bibazo yabajijwe yasubije ko byabazwa minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, ariko na we ntiyabisubiza. Umwe mu bayobozi bo muri Congo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nta bufatanye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bushobora kubaho mu gihe Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abo bakorana, bakigenzura uduce twinshi kuruta mbere hose mu Burasizuba bwa Congo.

Yanavuze ko u Rwanda ruzakenera kandi kubahiriza ubusugire bw’i gihugu cyabo kuri buri kintu, harimo n’amabuye y’agaciro.

Naho ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko Reuters ikomeza ibivuga, imishyikirano ishobora kuzana amafaranga menshi ashobora kurufasha gusukura ibyari urwego rutemewe mu bukungu bwarwo. Hagataho, Amerika ku ruhande rwayo, bikazayifasha yo n’abafatanyabikorwa bayo kugera ku mubaye y’agaciro ya Congo yacukurwaga ku bwinshi n’u Bushinwa.

Amerika kandi ivuga ko itangazo ryashyizweho umukono mu kwezi gushize, RDC n’u Rwanda byiyemeje gushyiraho uburyo bwo gukurikirana icukurwa ry’ayamabuye y’agaciro mu mucyo, kuva ku birombe kugeza aho atunganyirizwa hahuriye ibihugu byombi, kandi ko bizakorwa ku bufatanye na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Boulos yatangarije Reuters ko mu cyumweru gishize, abayobozi ba Leta Zunze ubumwe z’Amerika bakoranye inama n’abashoramari bo muri Amerika bagera kuri 30, ahanini bo ku bijyanye no gukorera ubucuruzi mu Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, harimo n’ibikorwa byo kuyatunganya.

Tags: Amabuye y'AgaciroAmerikaRwanda
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko. Nyuma y'aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi,...

Read moreDetails

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Minisitiri w'ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa. Umushinjacyaha w'urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura...

Read moreDetails

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y'Epfo umutego ukomeye. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na...

Read moreDetails

Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza. Umunyabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa(OIF), Louise Mushikiwabo yatangaje ko Afrika ikwiye guhahira aho ishaka no gukorana n'abo...

Read moreDetails

Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira. Guverineri wa Kivu y'Amajyepfo i Uvira, Jeaques Perusi, yabwiye abaturage bari muri uyu mujyi ko intambara zirangiye,...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y'Epfo umutego ukomeye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?